Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwanda: Umupadiri akurikiranyweho gusambanya umukobwa wiga mu Ishuri ayobora

radiotv10by radiotv10
11/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Gicumbi: Umupadiri ukurikiranyweho gusambanya umwana yafatiwe icyemezo cyo gufungwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umupadiri uyobora ikigo cy’Ishuri cyo mu Karere ka Kirehe, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure wiga muri iri shuri.

Uyu mupadiri yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024, acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Ni mu gihe ishuri ayobora rya Lycee de Rusumo riherereye mu Karere ka Kirehe, aho umwana w’umukobwa ukekwaho gusambanywa na Padiri, asanzwe yiga.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje ifungwa ry’uyu Mupadiri. Yagize ati “Arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wiga muri icyo cyigo cy’ishuri.”

Dr Murangira akomeza agira ati “Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje ngo hakorwe dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Umuvugizi wa RIB yakomeje agira inama abarezi byumwihariko abayobozi b’ibigo by’amashuri kubera urugero abandi, bakirinda kugwa mu byaha nk’ibi bikekwa kuri uyu mupadiri.

Ati “Biragayitse cyane kuba umuntu w’umurezi yakekwaho icyaha nk’icyi cyo gusambanya umwana.”

Yavuze ko Urwego rw’Igihugu rutazigera rwihanganira abakora ibyaha nk’ibi, ndetse anibutsa ko bidasaza ku buryo ababikora, igihe icyo ari cyo cyose ukuboko k’ubutabera kuzabageraho.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 59/2023 ryo ku wa 04/12/2024 rihindura Itegeko nº 60/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − three =

Previous Post

Umukinnyi wakiniye ikipe yo mu Bwongereza yapfuye urupfu rutunguranye

Next Post

Hatangajwe ibikekwa kuri Bishop umwe mu Rwanda n’umugore we batawe muri yombi

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe ibikekwa kuri Bishop umwe mu Rwanda n’umugore we batawe muri yombi

Hatangajwe ibikekwa kuri Bishop umwe mu Rwanda n’umugore we batawe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.