Umupadiri uyobora ikigo cy’Ishuri cyo mu Karere ka Kirehe, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure wiga muri iri shuri.
Uyu mupadiri yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024, acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.
Ni mu gihe ishuri ayobora rya Lycee de Rusumo riherereye mu Karere ka Kirehe, aho umwana w’umukobwa ukekwaho gusambanywa na Padiri, asanzwe yiga.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje ifungwa ry’uyu Mupadiri. Yagize ati “Arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wiga muri icyo cyigo cy’ishuri.”
Dr Murangira akomeza agira ati “Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje ngo hakorwe dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
Umuvugizi wa RIB yakomeje agira inama abarezi byumwihariko abayobozi b’ibigo by’amashuri kubera urugero abandi, bakirinda kugwa mu byaha nk’ibi bikekwa kuri uyu mupadiri.
Ati “Biragayitse cyane kuba umuntu w’umurezi yakekwaho icyaha nk’icyi cyo gusambanya umwana.”
Yavuze ko Urwego rw’Igihugu rutazigera rwihanganira abakora ibyaha nk’ibi, ndetse anibutsa ko bidasaza ku buryo ababikora, igihe icyo ari cyo cyose ukuboko k’ubutabera kuzabageraho.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 59/2023 ryo ku wa 04/12/2024 rihindura Itegeko nº 60/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:
1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;
2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;
3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
RADIOTV10