Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwanda&DRCongo: Ibyatangajwe na Tshisekedi i NewYork bishobora gusubiza ibintu irudubi- Impuguke

radiotv10by radiotv10
27/09/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Rwanda&DRCongo: Ibyatangajwe na Tshisekedi i NewYork bishobora gusubiza ibintu irudubi- Impuguke
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanga muri Politiki mpuzamahanga, Dr Ismael Buchanan avuga ko ibyatangajwe na Perezida wa DRCongo mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, bishobora gusubiza inyuma inzira yari iri guterwa mu gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’Igihugu cye n’u Rwanda.

Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize tariki 20 Nzeri 2022, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ubwo yari imbere y’abitabiriye Inteko Rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye, yongeye gushinja yeruye ko u Rwanda ruri inyuma y’ibibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bw’igihugu cye.

Perezida Tshisekedi kandi yongeye kubisubiramo mu kiganiro yagiranye na France24, aho yavuze ko ikibazo u Rwanda rwitwaza rujya muri Congo, kitagihari.

Yagize ati “Nasanze u Rwanda rufite umugambi mubi. Rukoresha FDLR nk’urwitwazo kugira ngo ingabo zarwo zikunde zinjire muri Congo. Kugeza uyu munsi, FDLR ni umutwe wacitse intege utagifite ubushobozi bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ahubwo yahindutse ikibazo kuri Congo kurusha u Rwanda. ubu nta n’igitekerezo cyo gufata ubutegetsi bwa Kigali bafite, ahubwo bahindutse amabandi yirirwa atega abantu.”

Ku wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, we mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko gushinjanya ibirego, bidashobora gutanga umuti w’ibibazo bihari.

Perezida Kagame yagize ati “Umukino wo kugereka ibibazo ku bandi ntabwo wakemura ibibazo. Ibi bibazo ntabwo byananirana kubishakira umuti kandi bishobora kubonerwa umuti bidatwaye ubushobozi buhanitse yaba ubw’amafaranga ndetse n’ubw’imbaraga za muntu.”

Ibi byatangajwe n’Abakuru b’Ibihugu byombi, byakurikiwe n’imvugo z’abanyapolitiki bo muri Congo bavuze ko igihe kigeze ngo bihanize u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu cya Congo, Jean Michel Sama Rukonde Kenge, yavuze ko bagomba gukaza umutekano ku mipaka ihuza Igihugu cyabo n’u Rwanda.

Iki gihugu cyatangiye no kwikanga ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique, ngo ziri gukorera mu duce twegereye imipaka ya Congo.

Impuguke muri Politiki mpuzamahanga, akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Dr Ismael Buchanan avuga ko ibi byatangajwe na Perezida Felix Tshisekedi bishobora gusubiza inyuma inzira yari yatangiwe yo gushaka umuti w’ibibazo.

Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, Dr Buchanan yagize ati “Ririya jambo Perezida Tshisekedi yavugiye mu Muryango w’Abibumbye kandi azi neza inzira biri kunyurano zo gukemura ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Congo…

Nyuma y’ijambo habayeho inyandiko zagiye zandikwa na bamwe bo muri Congo, nk’iyanditswe na Ambasaderi wa Congo muri Centrafrique, ryasubiza inyuma ya mishyikirano Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika cyangwa Abanyekongo bari biteze yo kugarura amahoro ku buryo bishobora no guteza ikibazo gikomeye.”

Mu minsi ishize, abasesenguzi bavugaga ko ibiganiro byagiye bihuza Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi yaba ibyabereye i Nairobi n’i Luanda, byatanze umusaruro kuko abanyapolitiki bo muri Congo bakunze gukoresha imvuzo ziremereye bari babihagaritse, ndetse n’imyigaragambyo y’urugomo yo kwamagana u Rwanda, yari yahosheje.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − thirteen =

Previous Post

Umujenerali wa RDF ufite ibigwi mu rugamba rwo kurwanya ibyihebe i CaboDelgado yazamuwe

Next Post

CaboDelgado: RDF ihishuye ko kuva yakwamurura ibyihebe bitigeze bihirahira guhindukira

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
CaboDelgado: RDF ihishuye ko kuva yakwamurura ibyihebe bitigeze bihirahira guhindukira

CaboDelgado: RDF ihishuye ko kuva yakwamurura ibyihebe bitigeze bihirahira guhindukira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.