Sosiyete y’u Rwanda y’ingendo zo mu kirere RwandAir igiye gutangiza ingendo zerecyeza zinava Kigali-Paris zitagize ahandi zinyura, zizajya zikorwa inshuro eshatu mu cyumweru.
RwandAir itangaza ko iyi gahunda nshya izatangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023, aho iki cyerekezo gishya cy’iyi Sosiyete, kizaba kibaye icya 25.
Uru rugendo rushya rwiswe ‘City of Light/Ville-lumière’ ruzajya ruba inshuro eshatu mu cyumweru, mu rwego rwo gukomeza gufasha abakiriya ba RwandAir kubasha gukorera ingenso ku Mugabane w’u Burayi ndetse no gukomeza kwagura imigenderanire hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.
Urugendo rwahawe nimero ya WB700 ni urw’Indege izajya ihaguruka i Kigali ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu ku isaha ya saa sita n’igice z’ijoro (00:30’), ikagera ku Kibuga cy’Indege cya Paris Charles de Gaulle ku isaha saa tatu n’igice zo mu gitondo (09:30’) cy’uwo munsi yahagurukiyeho.
Naho izajya ituruka i Paris, yo izajya ihaguruka saa tatu n’igice z’ijoro (09:30’) ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu, ikagera mu Rwanda saa kumi z’igitondo cy’umunsi ukurikiyeho.
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo yavuze ko gutangiza uru rugendo rwa Kigali-Paris rutanyuze ahandi, ari indi ntambwe yo kwaguka kw’iyi Sosiyete, kandi bishimangira umubano mwiza w’u Rwanda n’u Bufaransa.
Yagize ati “U Bufaransa ni isoko rikomeye rya RwandAir nkuko dusanzwe turi ikiraro gihuza Imigabane ya Afurika n’u Burayi tunyuze ku gicumbi iwacu muri Kigali.”
Yaboneyeho guhamagarira abifuza kwerecyeza mu Bufaransa, kwitabira uru rugendo rwa mbere.
Yagize ati “Abakiriya berecyeza mu Bufaransa baturutse muri Afurika bazabasha kugera i Paris banyuze i Kigali mu masaha agera ku munani n’iminota 30, ubundi bitume bagira igihe gihagije cyo kwishimira ibyiza biri muri iyi Mijyi.”
Nanone kandi izi ngendo zizajya zikorwa inshuro eshatu mu cyumweru, zizorohereza abaturuka mu Bufaransa berecyeza mu Rwanda, Igihugu cy’imisozi igihumbi, ubundi babashe gutembera ibyiza nyaburanga birimo ibyo muri Pariki z’Igihugu, ndetse n’Ingagi zo mu Birunga.
RADIOTV10