Sunday, December 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RwandAir irateganya gukuba kabiri indege zayo n’aho yerecyeza hakiyongera

radiotv10by radiotv10
08/11/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
RwandAir irateganya gukuba kabiri indege zayo n’aho yerecyeza hakiyongera
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda y’ingendo z’indege RwandAir, butangaza ko bwifuza gukuba kabiri umubare w’indege zayo zikagera kuri 25 mu myaka itanu iri imbere, ndetse n’aho yerecyeza hakiyongera.

Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo uvuga ko ibi bigamije kongera ibyerecyezo by’indege z’iyi sosiyete yaba muri Afurika ndetse no ku Isi.

Aganira na The National News, Yvonne Makolo yavuze ko bifuza kongera umubare w’indege za RwandAir zisanzwe ari 13, aho uyu mwaka haziyongeraho izindi eshatu zo mu bwoko bwa Boeing 737.

Yagize ati “Ntabwo tuzagera kure kurusha Umugabane wa Afurika, uyu ni wo Mugabane ufite indege nke: dufite miliyoni 1,4 z’abaturage ariko dutanga umusanzu mu ngendo zo mu kirere ku kigero cya 3% ku Isi.”

Makolo uherutse no kuba umugore wa mbere winjiye mu nama y’ubutegetsi y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ibigo by’indege (IATA/ International Air Transport Association), avuga ko kugeza ubu RwandAir yerecyeza mu byerecyezo 25, birimo 20 byo muri Afurika, nko muri Ghana, Kenya, Nigeria na Afurika y’Epfo.

Nanone kandi ijya mu mijyi yo ku Mugabane w’u Burayi, nk’i Paris mu Bufaransa, i London mu Bwongereza, i Brussels mu Bubiligi ndetse n’iyo mu Bihugu by’Abarabu nka Dubai na Doha.

Makolo avuga ko RwandAir ifite intego yo kuzamura ibyerecyezo byayo bikagera kuri 39 mu myaka itanu iri mbere by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika.

Ati “Amahirwe ari mu Mugabane wacu kandi RwandAir ni ho ishyize imbaraga, harebwa uburyo tugomba gufungura amarembo n’Ibihugu bya Afurika […] tugashyiraho uburyo bwo guhuza u Rwanda n’Ibihugu bya Afurika, ubundi tukareba uburyo twahuza Umugabane n’ibindi bice by’Isi.”

RwandAir ifite ubwoko bw’indege burimo Airbus A330 iri no mu ndege ngari, hakaba iya Boeing 737s, iya Bombardier CRJ-900s, ndetse n’ebyiri z’ubwoko bwa De Havilland Canada Dash 8-Q400s.

Makolo avuga ko ubwikorezi bw’indege bugifite imbogamizi muri Afurika, zishingiye ku kuba uru rwego rukibonwa nk’urw’abasirimu bo hejuru, aho na Leta zituma ibiciro byo muri uru rwego bijya hejuru.

Ati “Uru rwego ruracyacibwa imisoro ihanitse, kandi atari ngombwa, icyo ni ikintu gikwiye gushakirwa umuti kandi dukwiye kugirana imikoranire n’abafatanyabikorwa na sosiyete z’indege muri Afurika.”

Makolo avuga ko hari byinshi bigikenewe gushyirwamo ingufu kugira ngo uru rwego rw’ingendo z’indege rutere imbere muri Afurika, nko korohereza urwego rutunganya ibikomoka kuri petero SAF (Sustainable Aviation Fuel) byifashishwa muri uru rwego.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 12 =

Previous Post

Perezida Kagame kuri telefone yaganiriye n’Umunyamabanga wa LONI ku bya Congo

Next Post

M23 yagaragaje gihamya y’ibyo ishinga igisirikare cy’u Burundi hanashyirwa hanze umugambi wacyo

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi
AMAHANGA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

by radiotv10
14/12/2025
0

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

14/12/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

13/12/2025
Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yemeje ko yafashe mpiri abasirikare b’u Burundi n’izindi mbunda za rutura

M23 yagaragaje gihamya y’ibyo ishinga igisirikare cy’u Burundi hanashyirwa hanze umugambi wacyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.