RwandAir irateganya gukuba kabiri indege zayo n’aho yerecyeza hakiyongera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda y’ingendo z’indege RwandAir, butangaza ko bwifuza gukuba kabiri umubare w’indege zayo zikagera kuri 25 mu myaka itanu iri imbere, ndetse n’aho yerecyeza hakiyongera.

Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo uvuga ko ibi bigamije kongera ibyerecyezo by’indege z’iyi sosiyete yaba muri Afurika ndetse no ku Isi.

Izindi Nkuru

Aganira na The National News, Yvonne Makolo yavuze ko bifuza kongera umubare w’indege za RwandAir zisanzwe ari 13, aho uyu mwaka haziyongeraho izindi eshatu zo mu bwoko bwa Boeing 737.

Yagize ati “Ntabwo tuzagera kure kurusha Umugabane wa Afurika, uyu ni wo Mugabane ufite indege nke: dufite miliyoni 1,4 z’abaturage ariko dutanga umusanzu mu ngendo zo mu kirere ku kigero cya 3% ku Isi.”

Makolo uherutse no kuba umugore wa mbere winjiye mu nama y’ubutegetsi y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ibigo by’indege (IATA/ International Air Transport Association), avuga ko kugeza ubu RwandAir yerecyeza mu byerecyezo 25, birimo 20 byo muri Afurika, nko muri Ghana, Kenya, Nigeria na Afurika y’Epfo.

Nanone kandi ijya mu mijyi yo ku Mugabane w’u Burayi, nk’i Paris mu Bufaransa, i London mu Bwongereza, i Brussels mu Bubiligi ndetse n’iyo mu Bihugu by’Abarabu nka Dubai na Doha.

Makolo avuga ko RwandAir ifite intego yo kuzamura ibyerecyezo byayo bikagera kuri 39 mu myaka itanu iri mbere by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika.

Ati “Amahirwe ari mu Mugabane wacu kandi RwandAir ni ho ishyize imbaraga, harebwa uburyo tugomba gufungura amarembo n’Ibihugu bya Afurika […] tugashyiraho uburyo bwo guhuza u Rwanda n’Ibihugu bya Afurika, ubundi tukareba uburyo twahuza Umugabane n’ibindi bice by’Isi.”

RwandAir ifite ubwoko bw’indege burimo Airbus A330 iri no mu ndege ngari, hakaba iya Boeing 737s, iya Bombardier CRJ-900s, ndetse n’ebyiri z’ubwoko bwa De Havilland Canada Dash 8-Q400s.

Makolo avuga ko ubwikorezi bw’indege bugifite imbogamizi muri Afurika, zishingiye ku kuba uru rwego rukibonwa nk’urw’abasirimu bo hejuru, aho na Leta zituma ibiciro byo muri uru rwego bijya hejuru.

Ati “Uru rwego ruracyacibwa imisoro ihanitse, kandi atari ngombwa, icyo ni ikintu gikwiye gushakirwa umuti kandi dukwiye kugirana imikoranire n’abafatanyabikorwa na sosiyete z’indege muri Afurika.”

Makolo avuga ko hari byinshi bigikenewe gushyirwamo ingufu kugira ngo uru rwego rw’ingendo z’indege rutere imbere muri Afurika, nko korohereza urwego rutunganya ibikomoka kuri petero SAF (Sustainable Aviation Fuel) byifashishwa muri uru rwego.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru