Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwanda&Uganda: Guverinoma zombi zagaragaje aho kuzahura umubano bigeze, zishimira Perezida Kagame na Museveni

radiotv10by radiotv10
01/09/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Rwanda&Uganda: Guverinoma zombi zagaragaje aho kuzahura umubano bigeze, zishimira Perezida Kagame na Museveni
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Uganda, zashimye intambwe ishimishije  imaze guterwa mu kuzahura umubano, zishimira Abakuru b’Ibihugu byombi ku muhate bagize mu kubyutsa imibanire y’ibi Bihugu by’ibivandimwe.

Bikubiye mu itangazo rihuriweho na Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’Ibihugu byombi, ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 01 Kanama 2022 nyuma yuko Minisitiri Dr Vincent Biruta yakiriye mugenzi we wa Uganda, Gen. Odongo Jeje Abubakhar.

Iri tangazo rivuga ko Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane b’u Rwanda na Uganda, bagiranye ibiganiro ku mibanire y’ibi Bihugu biri mu murongo w’ibyemeranyijweho n’Abakuru b’Ibihugu byombi bigamije gushimangira izahura ry’umubano wabyo.

Iri tangazo rihuriweho rigira riti “Abaminisitiri bombi bashimiye intambwe ishimishije yatewe mu kuzahura umubano w’Ibihugu byombi.”

Abaminisitiri bombi kandi bemeranyijwe gushyira imbaraga mu bibazo by’umutekano biri mu karere ndetse n’ibibazo bikibangamiye iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’Ibihugu byombi.

Rikomeza rigira riti “Abaminisitiri bashimiye byizamazeyo imiyoborere myiza ku mpande z’Ibihugu byombi ya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na Nyakubahwa Yoweri Kaguta Museveni Perezida wa Repubulika ya Uganda ku bw’umuhate bakomeje kugaragaza mu kuzahura no gutsimbataza imibanire y’Ibihugu byombi.”

Baboneyeho gushima uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame yagiriye muri Uganda ndetse n’urwa mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni waje mu Rwanda ubwo yari yitabiriye CHOGM 2022 “nk’ikimenyetso ntayegayezwa cyo kubura umubano w’Ibihugu byombi.”

Abaminisitiri bombi kandi baboneye kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’umutekano, ubucuruzi ndeste n’ishoramari rihuriweho, bemeranya kongera gusuzuma no kubura imikoranire mu nzego zitandukanye bigizwemo uruhare na komite ihoraho ihuriweho yashyizwe hagati y’u Rwanda na Uganda.

Bemeranyijwe ko inama itaha izahuza iyi komite ihuriweho, izabera mu Rwanda muri Werurwe 2023 ikazibanda ku bibazo by’ingutu byagarutsweho mu nama iheruka.

Guverinoma z’Ibihugu byombi zemeranyijwe ko zizakomeza gutera intambwe igana imbere kugira ngo abatuye Ibihugu byombi barusheho kwishimira no kugerwaho n’umusaruro w’imibanire myiza y’u Rwanda na Uganda.

Dr Biruta yakiriye mugenzi we Gen. Odongo Jeje Abubakhar
Bagiranye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 6 =

Previous Post

Bruce Melodie aracyafungiye i Burundi…Hari abayobozi bakomeye byababaje

Next Post

Shanitah asa nk’uwihebye ku modoka yegukanye mu irushanwa ryateguwe n’abarimo Miss Jolly

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Shanitah asa nk’uwihebye ku modoka yegukanye mu irushanwa ryateguwe n’abarimo Miss Jolly

Shanitah asa nk’uwihebye ku modoka yegukanye mu irushanwa ryateguwe n’abarimo Miss Jolly

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.