Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwatubyaye ashyize ukuri hanze ku byavuzwe ko yakoze ubukwe

radiotv10by radiotv10
07/10/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Rwatubyaye ashyize ukuri hanze ku byavuzwe ko yakoze ubukwe
Share on FacebookShare on Twitter

Myugariro wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu (Amavubi), Rwatubyaye Abdul yahakanye amakuru yatangajwe ko yasezeranye n’uwari umukunzi we Hamida, ahishura ko batakinakundana.

Muri Mata umwaka ushize, bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda byatangaje ko Rwatubyaye Abdul yasezeranye n’uwari umukunzi we Hamida.

Uyu Hamida kandi muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021 yari yatangaje ko yitegura kwibaruka umwana wa gatatu ndetse ko yari uwa Rwatubyaye Abdul.

Uyu wari umukunzi wa Rwatubyaye kandi mu kiganiro yakoranye n’abamukurikira kuri Instagram, yari yavuze ko yasezeranye na Rwatubyaye mu idini ya Islam.

Uyu myugariro ubu uri gukinira Rayon Sports, yanyomoje aya makuru, avuga ko uyu wari umukunzi we yabitangaje ashaka kumva abantu.

Ati “Nkeka ko wenda yabivuze ashaka kumva ko wenda nafashwe ntawundi muntu ushobora kuba yanyegera cyangwa yamvugisha cyangwa twakundana ariko ntabwo gushakana cyangwa gukora imihango ya kisilamu, nta kintu kigeze kibaho.”

Rwatubyaye yasabye abakunzi be kwemera aya makuru yitangiye kuko ari yo y’ukuri.

Ati “Ntabwo naza imbere ya camera ngo mvuge ikintu nk’icyo gikomeye mvuge ngo ndakubeshya.”

Avuga ko na bo ubwabo ku mbuga nkoranyambaga zabo bari barashyizeho ko barushinze [Married] ariko ko ntabyabye.

Ati “Icyabaye ni ugukundana bisanzwe…ni ukuvuga ko turimo gutegura icyo gikorwa cy’ubukwe ariko ubu nta bukwe buri gutegurwa na relationships [gukundana] ntabwo tukiyifite yararangiye.”

Abajijwe impamvu yabiteye, Rwatubyaye abinyuze hejuru, yagize ati “Burya ahantu utabona ko hakurimo cyangwa ahantu ubona urimo gutakaza mu buzima bwawe ntabwo ari ngombwa kuhaguma.”

Rwatubyaye avuga ko nta mukunzi mushya bari kumwe ngo kuko atava mu rukundo ngo ahite ajya mu rundi ahubwo ko ari mu kiruhuko cyo kwakira urugendo rushya.

Rwatubyaye ubu yaje gukina mu Rwanda
Hamida wari umukunzi we

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + seven =

Previous Post

Umunyapolitiki yavuze ko Congo iganiriye n’u Rwanda na Uganda yasohoka mu bibazo

Next Post

Nyundo rurakinga babiri ngo inzara iravuza ubuhuha, umwe ati “dutunzwe n’umwuka w’Imana”

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

by radiotv10
04/11/2025
0

Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya APR FC izakira umukino uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports, yatangaje ibiciro byo kuwinjiramo, aho itike ya macye...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyundo rurakinga babiri ngo inzara iravuza ubuhuha, umwe ati “dutunzwe n’umwuka w’Imana”

Nyundo rurakinga babiri ngo inzara iravuza ubuhuha, umwe ati "dutunzwe n’umwuka w’Imana"

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.