Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yaburiye abaturage kwitondera abakomeje kumwiyitirira bagamije gutekera abantu imitwe bakabarya amafaranga yabo.
Ni nyuma y’uko hari abantu batazwi bakwirakiwje ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga no kuri telephone ngendanwa, bsaba abaturage amafaranga mu izina rye, bavuga ko ari ayo gufasha abari mu bihe by’akababaro.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Perezidansi ya Afurika y’Epfo, kuri aba batekamutwe bakomeje kumwiyitirira, yamaganiye kure, aba batekamutwe.
Ibi biro by’Umukuru w’Igihugu wa Afurika y’Epfo, yavuze ko adashobora kwaka amafaranga abaturage abinyujije muri ubwo buryo, ndetse ko abakomeje kumwiyitirira, bari kumuhemukira.
Iri tangazo ryagize riti “Ntabwo Perezida yakwaka amafaranga cyangwa ubundi bwishyu cyangwa andi masezerano, abinyujije kuri website, mu kwamamaza, ku mbuga nkoranyambaga, kuri za Imeyili, mu nyandiko cyangwa mu butumwa bwa telefone.”
Ubutegetsi bw’iki Gihugu, bwasabye ko niba hari abamaze gutekerwa imitwe n’aba bantu, bakaba baraboherereje amafaranga, ko bakwiyambanza inzego.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10