S.Africa: Ntiharasobanuka neza icyateye iturika ridasanzwe ryabaye bitunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Iturika ridasanzwe ryabaye ku muhanda mu mujyi wa Johannesburg rwagati muri Afurika y’Epfo, ryahitanye umuntu umwe, rikomerekeramo abandi 48, mu gihe intandaro yaryo igikekwa.

Iri turika ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, ryakangaranyije abari aho ryabereye ku muhanda, rinangirikiramo imodoma zari zihaparitse.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Kane, Umuyobozi w’agace ka Gauteng, yabwiye itangazamakuru, ko mu abantu mu bakomeretse, 12 bamaze kuva mu bitaro, mu gihe abandi bakomeretse bikabije bo bagikomeje kwitabwaho n’abaganga.

Yavuze kandi ko kugeza ubu imihanda imwe n’imwe yo muri uyu mujyi munini ukorerwamo ubucuruzi muri Afurika y’Epfo yamaze gufungwa.

Inzego z’ubuyobozi mu gace kabereyemo iri turika rikomeye, zavuze ko kugeza ubu hataramenyekana icyaba cyayiteye, icyakora ngo baracyeka ko ryaba ryatewe no guturika kw’imiyoboro imwe n’imwe itwara gaze iri munsi y’ubutaka.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru