Sous Lieutenant Ian Kagame uherutse kurangiza amasomo ya gisirikare mu ishuri ry’ibigwi ryo mu Bwongereza ndetse akanarahirira kwinjira mu ngabo z’u Rwanda, yagaragaye ari umwe mu basirikare barinda Perezida Paul Kagame.
Ian Kagame usanzwe ari ubuheture (umwana wa gatatu) bwa Perezida Paul Kagame, yagaragaye ari mu nshingano zo kurinda Perezida wa Repubulika kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023 ubwo umukuru w’u Rwanda yitabiraga isengesho ryo gusabira Igihugu no gushimira Imana ibyo yakigejejeho.
Uyu musore ukiri muto mu myaka ariko mu bumenyi ndetse n’imyitozo akaba ari ku rwego rushimishije, yari mu itsinda ry’abasirikare barinda umukuru w’u Rwanda mu bamugenda imbere, yambaye ibikoresho by’itumanaho ryabo, ndetse yambaye isuti y’umukara n’ishati yera yarengejeho karavati.
Ubusanzwe abasirikare barinda umukuru w’Igihugu, bagaragara nk’abafite imyitozo yihariye ndetse n’igihagararo gishyitse, kandi Sous Lieutenant Ian Kagame bigaraga ko abyujuje, yaba igihagararo gishyitse ndetse n’ibigango by’umubiri wuzuye.
Ian Kagame yinjiye muri RDF tariki 04 Ugushyingo 2022, ubwo we na bagenzi be barahiriraga kuba bamwe mu basirikare b’u Rwanda, mu muhango wayobowe na Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, wabereye i Gako.
Yari yarahiriye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda nyuma y’amezi atatu asoje amasomo ya gisirikare mu ishuri rikomeye rya gisirikare ryo mu Bwongereza rizwi nka Royal Military Academy Sandhurst.
Iri shuri ryo mu Bwongerezamo ryarangijemo Ian Kagame, ryananyuzemo bamwe mu bakomeye ku Isi, nka Prince Willian na Prince Harry, bakaba abana b’umwami w’u Bwongereza, Charles III.
Uyu muhango wo gusoza amasomo wabereye mu Bwongereza, wanitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiye gushyigikira umwana wabo.
Photos/ Village Urugwiro&Igihe
RADIOTV10