• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

S.Sudan: Uwari Umuyobozi wa Polisi muri Kigali yahawe umwanya ukomeye mu butumwa bwa LONI

radiotv10by radiotv10
20/08/2022
in MU RWANDA
0
S.Sudan: Uwari Umuyobozi wa Polisi muri Kigali yahawe umwanya ukomeye mu butumwa bwa LONI
Share on FacebookShare on Twitter

Assistant Commissioner of Police (ACP) Felly Bahizi Rutagerura wari umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yahawe ku mugaragaro ishingano zo kuba Umuyobozi mushya w’Ibikorwa bya Polisi iri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo.

ACP Felly Bahizi uhawe kuyobora ibikorwa bya Polisi yose iri muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abubumbye buzwi nka UNMIS, yasimbuye Umunya-Ghana; Francis Yiribaare.

Mbere y’uko ahabwa izi nshingano muri Sudani y’epfo, ACP Rutagerura yari umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali (RPC).

Igikorwa cyo kumuha izi nshingano ku mugaragaro cyabereye ku cyicaro gikuru cya UNMISS mu murwa mukuru Juba, ku wa Gatatu, tariki ya 17 Kanama.

Uyu muhango wari uyobowe na Komiseri wa Polisi y’umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’epfo, Madamu Christine Fossen ari kumwe na Komiseri Wungirije, Rajender Pal Upadhyaya.

Madam Fossen yasobanuriye Umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa ku miterere rusange y’akazi n’uko ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye buhagaze, amwifuriza kuzasohoza inshingano ze zo kureberera ibikorwa byose bya Polisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.

ACP Rutagerura yavuze ko yakiriye neza inshingano yahawe agaragaza ko ari umwanya mwiza kuri we wo gutanga umusanzu mu guharanira amahoro, umutekano n’ituze ry’abaturage ba Sudani y’epfo.

Nyuma yaje kugirana inama ye ya mbere n’abashinzwe ibikorwa mu mashami agize Polisi y’umuryango w’abibumbye abasaba kubumbatira indangagaciro z’umuryango w’abibumbye no gukorera hamwe. Yabashimiye ubwitange bwabo n’uburyo bakorera ku ntego.

Muri iyo nama harebwe ku bikorwa by’ibanze n’uburyo bwo gukemura ibibazo bibangamira iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa rya manda ya Polisi y’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’epfo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa aza ku mwanya wa kane mu nzego z’ubuyobozi za Polisi y’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’epfo, nyuma ya Komiseri wa Polisi, Komiseri wungirije n’ushinzwe abakozi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − four =

Previous Post

Minisitiri w’Intebe w’umugore yagaragaye mu kabyiniro abyinana ingwatira n’umugabo utari uwe none yasabiwe ikintu gikomeye

Next Post

Handball: Ikipe y’u Rwanda yatangiye imikino y’Afurika itsindwa na Angola

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Handball: Ikipe y’u Rwanda yatangiye imikino y’Afurika itsindwa na Angola

Handball: Ikipe y’u Rwanda yatangiye imikino y’Afurika itsindwa na Angola

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.