Yavukiye i Cyangugu ubu ni mu Karere ka Rusizi, ubu ari muri Qatar ahari ibihumbi n’ibihumbi by’abatuye Isi bitabiriye Igikombe cy’Isi gihuje amakipe y’Ibihugu biyoboye ibindi muri ruhago, akaba ari yo nk’umwe mu basifuzi bari gusifura iyi mikino. Ni Umunyarwandakazi Salima Rhadia Mukansanga.
Amateka yayanditse umusibo ejo hashize, ubwo yari umwe mu basifuzi bane bayoboye umukino u Bufaransa bwatsinzemo 4- 1 Australia.
Uyu Munyarwandakazi yabaye Umunyafurikakazi wa mbere usifuye umukino wo mu Gikombe cy’Isi cy’abagabo ndetse akaba ari no mu cyiciro cy’abagore ba mbere basifuye muri iki gikombe.
Mu myaka 92 iki Gikombe cy’Isi kimaze kibaye, ku nshuro ya mbere mu basifuzi 105 bari gusifura iyi mikino, batandatu muri bo ni abagore barimo batatu bazayobora imikino nk’abasifuzi bo hagati.
Abo batatu ni Umunyarwandakazi Mukansanga Salima Rhadia, Umuyapanikazi Yamashita Yoshimi ndetse n’Umufaransakazi Stephanie Frappart.
Mukansanga wabaye umusifuzi wa kane muri uriya mukino wabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru, yashimiwe kuba akomeje guhesha ishema u Rwanda dore ko atari ubwa mbere yari akoze aya mateka kuko yanabaye umugore wa mbere wayoboye umukino wo mu Gikombe cya Afurika.
Nyuma yuko agaragaye mu basifuze bane basifuye umukino wahuje u Bufaransa na Australia, benshi mu Banyarwanda ndetse n’abakunzi barwo n’abandi bakurikiranira hafi ruhago, bagaragaje ko uyu munyarwandakazi ari intwari.
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju ari mu bashimiye uyu Munyarwandakazi wongeye guhesha ishema u Rwanda.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ubwo uriya mukino wari urangiye, yagize ati “Ni ku nshuro ya mbere mu mukino w’Igikombe cy’Isi cya 2022…Iri joro amateka yiyanditse. Salma umukobwa w’umunyarwanda abaye umugore wa mbere usifuye umukino w’igikombe cy’Isi cy’abagabo.”
Umunyamakuru mpuzamahanga Usher Komugisha ubu uri gukorera ikinyamakuru Al Jazeera, yahise anyuza ubutumwa kuri Twitter, asaba abanyafurikakazi guterwa ishema n’uyu munyarwandakazi.
Yifashishije ifoto ya Mukansanga ari mu kazi ko gusifura, yagize ati “Munyafurikakazi, fata iyi foto uyimanike mu cyumba cyawe ubundi ubwire umukobwa wawe, mushiki wawe cyangwa inshuti zawe ko ntakintu kidashoboka.”
Usher Komugisha yashimiye Mukansanga kuba abaye umusifuzi wa mbere w’umugore usifuye mu igikombe cy’Isi mu myaka 92 ishize. “Ntewe ishema cyane nawe.”
RADIOTV10