Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Salima Mukansanga, Umunyarwandakazi wanditse amateka ku Isi akomeje gukurirwa ingofero

radiotv10by radiotv10
25/11/2022
in FOOTBALL, MU RWANDA, SIPORO
0
Salima Mukansanga, Umunyarwandakazi wanditse amateka ku Isi akomeje gukurirwa ingofero
Share on FacebookShare on Twitter

Yavukiye i Cyangugu ubu ni mu Karere ka Rusizi, ubu ari muri Qatar ahari ibihumbi n’ibihumbi by’abatuye Isi bitabiriye Igikombe cy’Isi gihuje amakipe y’Ibihugu biyoboye ibindi muri ruhago, akaba ari yo nk’umwe mu basifuzi bari gusifura iyi mikino. Ni Umunyarwandakazi Salima Rhadia Mukansanga.

Amateka yayanditse umusibo ejo hashize, ubwo yari umwe mu basifuzi bane bayoboye umukino u Bufaransa bwatsinzemo 4- 1 Australia.

Uyu Munyarwandakazi yabaye Umunyafurikakazi wa mbere usifuye umukino wo mu Gikombe cy’Isi cy’abagabo ndetse akaba ari no mu cyiciro cy’abagore ba mbere basifuye muri iki gikombe.

Mu myaka 92 iki Gikombe cy’Isi kimaze kibaye, ku nshuro ya mbere mu basifuzi 105 bari gusifura iyi mikino, batandatu muri bo ni abagore barimo batatu bazayobora imikino nk’abasifuzi bo hagati.

Abo batatu ni Umunyarwandakazi Mukansanga Salima Rhadia, Umuyapanikazi Yamashita Yoshimi ndetse n’Umufaransakazi Stephanie Frappart.

Mukansanga wabaye umusifuzi wa kane muri uriya mukino wabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru, yashimiwe kuba akomeje guhesha ishema u Rwanda dore ko atari ubwa mbere yari akoze aya mateka kuko yanabaye umugore wa mbere wayoboye umukino wo mu Gikombe cya Afurika.

Nyuma yuko agaragaye mu basifuze bane basifuye umukino wahuje u Bufaransa na Australia, benshi mu Banyarwanda ndetse n’abakunzi barwo n’abandi bakurikiranira hafi ruhago, bagaragaje ko uyu munyarwandakazi ari intwari.

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju ari mu bashimiye uyu Munyarwandakazi wongeye guhesha ishema u Rwanda.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ubwo uriya mukino wari urangiye, yagize ati “Ni ku nshuro ya mbere mu mukino w’Igikombe cy’Isi cya 2022…Iri joro amateka yiyanditse. Salma umukobwa w’umunyarwanda abaye umugore wa mbere usifuye umukino w’igikombe cy’Isi cy’abagabo.”

Umunyamakuru mpuzamahanga Usher Komugisha ubu uri gukorera ikinyamakuru Al Jazeera, yahise anyuza ubutumwa kuri Twitter, asaba abanyafurikakazi guterwa ishema n’uyu munyarwandakazi.

Yifashishije ifoto ya Mukansanga ari mu kazi ko gusifura, yagize ati “Munyafurikakazi, fata iyi foto uyimanike mu cyumba cyawe ubundi ubwire umukobwa wawe, mushiki wawe cyangwa inshuti zawe ko ntakintu kidashoboka.”

Usher Komugisha yashimiye Mukansanga kuba abaye umusifuzi wa mbere w’umugore usifuye mu igikombe cy’Isi mu myaka 92 ishize. “Ntewe ishema cyane nawe.”

Mukansanga yongeye kwandika amateka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 8 =

Previous Post

IFOTO: Minisitiri kuri ‘Pupitre’ asoma igitabo n’abanyeshuri

Next Post

Impaka z’urudaca ku nkwano: Hari uwifuza ko iba 5.000Frw mu Rwanda hose

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Impaka z’urudaca ku nkwano: Hari uwifuza ko iba 5.000Frw mu Rwanda hose

Impaka z’urudaca ku nkwano: Hari uwifuza ko iba 5.000Frw mu Rwanda hose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.