Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Samuel Eto’o yatorewe kuyobora ruhago ya Cameroon

radiotv10by radiotv10
12/12/2021
in SIPORO
0
Samuel Eto’o yatorewe kuyobora ruhago ya Cameroon
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyabigwi muri ruhago y’iki gihugu, Samuel Eto’o yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun ahigitse Seidou Mbombo Njoya wayoboraga iri shyirahamwe.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ukuboza 2021, nibwo Eto’o yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun mu gihe cy’imyaka ine iri imbere , ku bwiganze bw’amajwi ugereranyije na Seidou bari bahanganye.

Eto’o wegukanye ibihembo 4 by’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Afurika, yegukanye intsinzi ahigitse Seidou Mbombo Njoya wari usanzwe ayobora ruhago ya Cameroun ndetse akaba ari na Visi Perezida wa kane w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’.

Uyu munyabigwi wahataniraga uyu mwanya ku nshuro ya Karindwi, eshanu muri zo yakuragamo kandidatire ku munsi w’amatora.

Nyuma yo kwegukana intsinzi, Eto’o w’imyaka 40 y’amavuko yasezeranyije abanya-Cameoun impinduka zigamije iterambere rya ruhago muri iki gihugo.

Yagize ati”Tugomba gushyira mu nshingano abanyamupira. Tugomba gufata iya mbere tukamenya neza niba abakinnye umupira hari icyo badufasha mu kugera ku ntego dushaka kugeraho”.

Eto’o wakiniye Barcelona na Inter Milan yasezeranyije abanya-Cameroun kubaka stade 10 mu myaka 4 yatorewe.

Yagize ati”Namaze kuvugana n’abashoramari bazadufasha kugera ku ntego twiyemeje kandi bizakorwa”.

Eto’o yari ashyigikiwe cyane n’abanya-Cameroun bose bifuza kubona igishya azazana muri ruhago yabo, nk’uko yafashije igihugu cye ubwo yari umukinnyi.

Eto’o atorewe kuyobora ruhago ya Cameroun mu gihe iki gihugu cyitegura kwakira igikombe cya Afurika kizahabera mu ntangiriro za 2022.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =

Previous Post

Perezida Kagame yarebeye hamwe umukino wa Arsenal na Maxwell Gomera

Next Post

APR yatsinze Bugesera FC mu gihe AS Kigali byayisabye iminota 112 kugira ngo yishyure

Related Posts

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko Umutoza mukuru w’iyi Kipe, Bruno Ferry yapfushije umubyeyi we Jean Pierre Ferry, nyuma y'iminsi...

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika warangiye Ikipe y’Igihugu ya Senegal icyegukanye, nyuma y’imvururu zawuranze kubera...

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

by radiotv10
19/01/2026
0

Ndi umukunzi wa Rayon Sport w'akadosohoka, nimbivuga mubyumve nk’Ukuri kuzuye. Niba hari igihe nshobona kubona ibyishimo bisendereye ni igihe iyi...

Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze

Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze

by radiotv10
19/01/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w'Amaguru mu Rwanda na Rwanda Premier League ikurikirana Shampiyona, bamaganye imyitwarire yagaragajwe na bamwe mu bafana ba APR...

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

by radiotv10
16/01/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’abakinnyi batatu barimo Yannick Mukunzi, Faustin Usengimana na Yves Mugunga, mu...

IZIHERUKA

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo
FOOTBALL

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
APR yatsinze Bugesera FC mu gihe AS Kigali byayisabye iminota 112 kugira ngo yishyure

APR yatsinze Bugesera FC mu gihe AS Kigali byayisabye iminota 112 kugira ngo yishyure

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.