Mu mikino y’umunsi wa 25 wa Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, amakipe y’inzego z’umutekano yitwaye neza, aho APR FC yatsinze Bugesera FC, ihita ikomeza kuyobora urutonde, mu gihe Police FC yo yanyagiye Rayon Sports.
Iyi mikino yombi yabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, uwahuje Police FC na Rayon Sports wabereye i Muhanda ku wa Gatandatu tariki 01 Mata 2023, ukarangira Rayon Sports itunguwe na Police FC, iyitsinda ibitego 4-2.
Kuri iki Cyumweru tariki 02 Mata 2023, ikipe ya APR FC yari yakiriye Bugesera FC nubwo n’ubundi bakiniye kuri sitade ya Bugesera, urangira iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ihaye isomo iyi yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu Bugesera.
Umukino watangiye Bugesera FC isatira APR FC ariko abakinnyi b’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda bakomeza kurinda izamu ryabo ariko nako umunyezamu Ishimwe Pierre akuramo imipira.
Igice cya mbere kigiye kurangira, Derrick Mucyo yatsinze igitego kuri ikosa ryari ribonetse nyuma y’uko abakinnyi ba APR FC bari bakoze amakosa ndetse n’iminota 45’ ya mbere irangira Bugesera FC y’umutoza Eric Nshimiyimana iyoboye.
Mu gice cya kabiri Bugesera FC yabonye ikarita itukura yahawe Saddick sulley, nyuma y’iminota 2’ asohotse mu kibuga, APR FC yahise itsinda igitego cyatsinzwe na Ishimwe Anicet wari winjiye mu kibuga asimbuye.
Bugesera FC yakomeje kwirwanaho ari nako inyuzamo igasatira, ariko APR FC igakomeza gukiza izamu ryayo.
Ku munota wa 90 + 7 APR yabonye igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Rwabuhihi Aime Placide ndetse gitandukanya impande zombi.
APR FC yahise yisubiza umwanya wa mbere n’amanota 52, ikurikiwe na Kiyovu Sports n’amanota 50 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Annet KAMUKAMA
RADIOTV10