Monday, September 9, 2024

Umukinnyi w’igihangange mu ikipe ikomeye yakoze igisa n’imyigaragambyo kubera impamvu itangaje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi w’umuhanga w’Umunya-Brazil, Vinicius Junior ukinira Real Madrid yo muri Espagne, yatsembeye ikipe ye ko adashobora kwambara nimero 7 yari yasabwe n’ikipe ye ko yakwambara, mu gihe bizwi ko iyi nimero yambarwa n’igihangange ku Isi, Cristiano Ronaldo.

Ikipe ya Real Madrid byagiye bivugwa ko yasabye Vinicius Junior ko mu mwaka w’imikino utaha yazajya yambara nimero 7, gusa byatunguye abafana ba Real Madrid bose ubwo uyu mukinnyi w’umunya Brazil yangaga iby’ubu busabe bw’ikipe ye, iyi Real Madrid yabikoze kugira ngo izamure isura yayo nk’ikipe.

Vinicius “Vini” Junior yasabwe ko yazajya yambara umwenda uriho nimero 7, bigenda n’ibyo abanyabigwi b’iyi kipe bambaye iyi nimero 7 nka Raul Gonzalez, Butragueño, Juanito na Cristiano Ronaldo bagiye bakora mu mateka.

Nyuma yuko Umunya Portugal, Cristiano Ronaldo, avuye muri Real Madrid, nimero 7 yambawe na Mariano Diaz, iza no kwambarwa na Eden Hazard ariko bo ntibabashije gutera ikirenge mu cy’ibyamamare byagiye binyura muri iyi kipe byambara iyo nimero 7.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya ESPN, ishami ryo muri Brazil, Real Madrid yari yasabye Vinicius Junior ko yazambara nimero 7 kuva mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 ariko Vinicius Junior yanze kwishyiraho umutwaro wo kwambara iyo nimero bityo amenyesha ikipe ye ko, nyuma yo kwambara nimero 28, akaza kujya kuri nimero 20 yambara ubu, ko icyifuzo cye ari ukwambara nimero 11 kuri ubu yambarwa na Marco Asensio.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts