Umutoza wa Guy Bukasa wa Gasogi United imaze imikino itanu itabona intsinzi, yavuze ko hakiri icyizere kuko imikino ya shampiyona igihari, abajijwe ku byo kugurisha imikino biri kuvugwa muri Football yo mu Rwanda, aruma gihwa yirinda kugira byinshi abivugaho.
Tariki ya 17 Ukuboza 2021, Gasogi United yari yakiriye Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22.
Ni umukino warangiye ku ntsinzi ya Gorilla FC y’igitego 1-0 ariko akaba ari umukino utaravuzweho rumwe bitewe n’uko Gasogi United yari yakinishije ikipe ya 2, bikavugwa ko habayemo guharira amanota Gorilla FC yari mu bihe bibi cyangwa se umukino ukaba wari wagurishijwe (match fixing).
Ni umukino kandi utaratojwe n’umutoza Guy Bukasa aho perezida w’iyi kipe KNC yavuze ko ari mu ikipe y’igihugu muri DR Congo, ni mu gihe andi makuru yavugaga ko yanze kuwutoza kubushake bitewe n’uko yari azi ko amanota yahariwe Gorilla FC.
Aganira n’itangazamakuru rimubajije kuri iki kintu ikipe ivugwaho cyo kuba yaragurishije uyu mukino, Guy Bukasa yanze kugira byinshi avuga ahubwo ko we yize umupira ibyo bindi abazwa atazi uko bigenda.
Ati “Urebye, ni ikipe ifite abakinnyi bakiri bato kandi na none irimo abakinnyi bashya. Mpereye ku mukino w’uyu munsi, mwabonye ko hari abakinnyi batabonetse kubera ibibazo birimo n’urukingo nko kuri Armel n’abandi ntakoresheje. Twari twatangiye neza n’intsinzi ebyiri, ariko ntimwibagirwe ko mu mikino icyenda twatsinzwe kabiri gusa, ntabwo ari bibi.”
Bukasa avuga ko “Shampiyona iracyari mbisi, ntabwo nishimiye kumara imikino itanu nta ntsinzi, ariko ibyo turi gukora si bibi nk’ikipe yiyubaka, ndizera ko tuzasoreza ku mwanya mwiza. Ibiri kuba byose biraterwa n’urugendo rwa Shampiyona kuko habamo kunanirwa, guhuga gato na byo birashoboka. Icya ngombwa ubu ni ukureba uko dusubira mu murongo vuba.”
Abajijwe niba iyo ‘betting’ ivugwa idashobora gushyira ikipe cyangwa akazi ke mu kaga, Bukasa yasubije ko ibyo avuga atabizi kuko atoza ikipe ye gukina umupira.
Ati “Njye ndi umutoza w’umupira w’amaguru, indi mikino sinzi uko igenda, nize umupira w’amaguru ku ishuri kandi ntoza ikipe yanjye gukina umupira. Ibyo muvuga simbizi, sinzi uko bigenda, nimuvuge umupira. Mwakoresheje ijambo ryishe ikibazo cyanyu cyose, ntabwo ikibazo cyawe nkisubiza. Mbaza ikindi kibazo.”
Mu mikino 5 iheruka ya shampiyona batsizwemo 2 banganya 3, uyu mutoza yavuze ko byatewe n’uko ikipe ye ifite abakinnyi bakiri bato ndetse ikaba ikirimo kwiyubaka.
RADIOTV10