Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Si ubwa mbere ahanwe- Polisi yasobanuye birambuye iby’ifungwa rya Miss Muheto

radiotv10by radiotv10
30/10/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, UBUTABERA
0
Si ubwa mbere ahanwe- Polisi yasobanuye birambuye iby’ifungwa rya Miss Muheto
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda ivuga ko Miss Nshuti Muheto Divine atari ubwa mbere ahaniwe ibyo akurikiranyweho, kuko ari ubugirakabiri ndetse ko Ubushinjacyaha bwamaze gushyikirizwa dosiye yo kuri iyi nshuro ya kabiri, ari na bwo buzafata icyemezo ko yakurikiranwa afunze cyangwa ari hanze.

Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko Miss Nshuti Muheto Divine akurikiranyweho ibyaha bijyanye n’amakosa ajyanye no kwica amategeko y’umuhanda, binahanirwa nubwo bitamenyerewe.

Ati “Birumvikana bigomba kwemezwa n’Urukiko cyangwa n’urwego rubifitiye ububasha.”

Agaruka ku makosa yo mu muhanda, asaba ko uwayakoze agezwa mu Bushinjacyaha, ACP Boniface Rutikanga yagize ati “No gutwara udafite uruhushya na byo niba ujya ukurikira, tujya dufata abantu tukabafunga. Noneho iyo biteje impanuka, urumva ko biba byongereye ubukana bw’icyaha cyakozwe.”

Yavuze ko aya makosa yakozwe na Miss Muheto, atari ubwa mbere ayakora, ahubwo ko ari ubwa kabiri.

Ati “Byarabaye wenda ni uko bitagiye ahagaragara ariko byose byarabaye. Yarahanwe icyo gihe wenda ni uko bitagiye ahagaragara, ariko yarahanwe agirwa inama, ntakitarakozwe mu byagombaga gukorwa n’inzego zibishinzwe, ubwo ahari hasigaye ni ah’umuntu ku giti cye gukuramo isomo ku byabaye.”

Avuga ko Polisi yari yagiriye inama Miss Muheto yo kubanza agakorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ariko kuba atarakurikije inama yagiriwe ari amahitamo ye.

Ati “Iyo umuntu ari muzima atari umwana, afite ubwenge bwuzuye, ubundi amategeko abereyeho ko agomba kuyobora abantu umuntu utekereza neza, ufite inyurabwenge ikora, iyo ufite inyurabwenge ikora umuntu yakagombye kumva icyo itegeko riteganya, n’ibihano biteganyijwe igihe urirenzeho ariko ugatekereza n’ingaruka igihe urirenzeho.”

ACP Boniface Rutikanga, avuga ko Dosiye ya Miss Muheto yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, akaba ari bwo buzafata icyemezo cyo kuba yakurikiranwa afunze cyangwa ari hanze. Ati “Ibyo byose birashoboka, biterwa n’uburyo dosiye bayizi.”

Yaboneyeho kugira inama abantu bishora mu gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, hakaba n’abitwaza amazina yabo, avuga ko “abantu bose barareshya imbere y’amategeko.”

Akomeza agira ati “Icya kabiri ubutumwa dutanga, igihe cyose buba bushingiye ku bintu bifatika bigaragara, buri muntu yakabaye abifata nk’urugero rwiza, ntabwo ari byiza kunywa inzoga nk’aho utazabaho ejo, nk’aho ejo utazazisanga, ubuzima burakomeza, ariko n’uzinyweye yahisemo kuzinywa afite ikinyabiziga, agishyire ku ruhande.”

ACP Rutikanga avuga ko uretse kuba umuntu wanyoye ibisindisha yakora impanuka, zikangiza ibikorwa remezo nk’uko byagenze kuri Miss Muheto, ariko hashobora kuvamo n’izindi ngaruka zikomeye.

Ati “Uyu munsi wenda turavuga gufungwa kwe [Miss Muheto] ariko birashoboka ko Imana yatangiriye, wenda twari kuba tuvuga ibindi, ese uyu munsi iyaba yabuze ubuzima, Polisi mwari kuba muyibaza iki ubu?”

Yavuze ko ibi bikwiye kubera isomo abantu, bakirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, ku buryo bashobora no kwifashisha abashoferi batanga serivisi zo gutwara abantu banyoye inzoga bakunze kwita ‘Abasare’.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

Perezida Kagame yahagarariwe mu nama iri kubera i Burundi

Next Post

Hafashwe icyemezo cya mbere cy’Urukiko ku Mupadiri ukekwaho gusambanyiriza umunyeshuri mu biro bye

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

24/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gatulika yahagaritse Padiri ukurikiranyweho gusambanyiriza abana batatu mu Kiliziya

Hafashwe icyemezo cya mbere cy’Urukiko ku Mupadiri ukekwaho gusambanyiriza umunyeshuri mu biro bye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.