Polisi y’u Rwanda ivuga ko Miss Nshuti Muheto Divine atari ubwa mbere ahaniwe ibyo akurikiranyweho, kuko ari ubugirakabiri ndetse ko Ubushinjacyaha bwamaze gushyikirizwa dosiye yo kuri iyi nshuro ya kabiri, ari na bwo buzafata icyemezo ko yakurikiranwa afunze cyangwa ari hanze.
Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko Miss Nshuti Muheto Divine akurikiranyweho ibyaha bijyanye n’amakosa ajyanye no kwica amategeko y’umuhanda, binahanirwa nubwo bitamenyerewe.
Ati “Birumvikana bigomba kwemezwa n’Urukiko cyangwa n’urwego rubifitiye ububasha.”
Agaruka ku makosa yo mu muhanda, asaba ko uwayakoze agezwa mu Bushinjacyaha, ACP Boniface Rutikanga yagize ati “No gutwara udafite uruhushya na byo niba ujya ukurikira, tujya dufata abantu tukabafunga. Noneho iyo biteje impanuka, urumva ko biba byongereye ubukana bw’icyaha cyakozwe.”
Yavuze ko aya makosa yakozwe na Miss Muheto, atari ubwa mbere ayakora, ahubwo ko ari ubwa kabiri.
Ati “Byarabaye wenda ni uko bitagiye ahagaragara ariko byose byarabaye. Yarahanwe icyo gihe wenda ni uko bitagiye ahagaragara, ariko yarahanwe agirwa inama, ntakitarakozwe mu byagombaga gukorwa n’inzego zibishinzwe, ubwo ahari hasigaye ni ah’umuntu ku giti cye gukuramo isomo ku byabaye.”
Avuga ko Polisi yari yagiriye inama Miss Muheto yo kubanza agakorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ariko kuba atarakurikije inama yagiriwe ari amahitamo ye.
Ati “Iyo umuntu ari muzima atari umwana, afite ubwenge bwuzuye, ubundi amategeko abereyeho ko agomba kuyobora abantu umuntu utekereza neza, ufite inyurabwenge ikora, iyo ufite inyurabwenge ikora umuntu yakagombye kumva icyo itegeko riteganya, n’ibihano biteganyijwe igihe urirenzeho ariko ugatekereza n’ingaruka igihe urirenzeho.”
ACP Boniface Rutikanga, avuga ko Dosiye ya Miss Muheto yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, akaba ari bwo buzafata icyemezo cyo kuba yakurikiranwa afunze cyangwa ari hanze. Ati “Ibyo byose birashoboka, biterwa n’uburyo dosiye bayizi.”
Yaboneyeho kugira inama abantu bishora mu gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, hakaba n’abitwaza amazina yabo, avuga ko “abantu bose barareshya imbere y’amategeko.”
Akomeza agira ati “Icya kabiri ubutumwa dutanga, igihe cyose buba bushingiye ku bintu bifatika bigaragara, buri muntu yakabaye abifata nk’urugero rwiza, ntabwo ari byiza kunywa inzoga nk’aho utazabaho ejo, nk’aho ejo utazazisanga, ubuzima burakomeza, ariko n’uzinyweye yahisemo kuzinywa afite ikinyabiziga, agishyire ku ruhande.”
ACP Rutikanga avuga ko uretse kuba umuntu wanyoye ibisindisha yakora impanuka, zikangiza ibikorwa remezo nk’uko byagenze kuri Miss Muheto, ariko hashobora kuvamo n’izindi ngaruka zikomeye.
Ati “Uyu munsi wenda turavuga gufungwa kwe [Miss Muheto] ariko birashoboka ko Imana yatangiriye, wenda twari kuba tuvuga ibindi, ese uyu munsi iyaba yabuze ubuzima, Polisi mwari kuba muyibaza iki ubu?”
Yavuze ko ibi bikwiye kubera isomo abantu, bakirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, ku buryo bashobora no kwifashisha abashoferi batanga serivisi zo gutwara abantu banyoye inzoga bakunze kwita ‘Abasare’.
RADIOTV10