Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Sobanukirwa iby’ingenzi ku kigo kigisha amahoro ku Isi kigiye kubakwa Rwanda n’ibyo cyitezweho

radiotv10by radiotv10
27/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Sobanukirwa iby’ingenzi ku kigo kigisha amahoro ku Isi kigiye kubakwa Rwanda n’ibyo cyitezweho
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango w’Abongereza uharanira kurwanya Jenoside ku Isi, Aegis Trust; ugiye kubaka mu Rwanda ikigo kigisha amahoro, aho abatuye isi bazajya baza kwigira amahoro muri iki kigo, kimwe n’abagiranye amakimbirane bakayahacocere kugeza biyunze.

Uyu Muryango Aegis Trust umaze imyaka 25 ukorera mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wagize uruhare mu kuzamura ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda binyuze mu biganiro bitandakanye bitangwa mu baturage.

Muri iyi myaka 25 ishize uyu muryango umaze kimwe n’imyaka 30 ishize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe abatuts,i uyu muryango watekereje gushyiraho ikigo cyigisha amahoro kugira ngo abatuye Isi bayaharanire, ikiremwantu kibashe kubaho gitekanye.

Ni ikigo kizubakwa mu Karere ka Bugesera, nk’Akarere gafite abaturage biyunze ku kigero cyo hejuru hagati y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababiciye.

Umuyobozi w’Umuryango AEGIS mu Rwanda, Fred Mutanguha avuga ko abazajya bagirana amakimbirane mu Bihugu byabo bazajya baza bayakemurire muri iki kigo kigiye kubakwa mu Rwanda.

Aragira ati ”Iki kigo kizaba umwanya mwiza wo gutegura inama zitandukanye ndetse dutumire abantu bari hirya no hiryo mu Isi, cyane cyane abafite amakimbirane atandukanye yuko baza hano kugira ngo bashobore kuganira ku bibazo byabo babikemurire hano.”

Abatuye mu isi bazajya biga amahoro binyuze mu nzira zitandukanye zirimo uburyo bw’iyakure (Online) cyangwa bakaba baza mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko iki kigo nacyo kizagira uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda.

Ati “Ibi n’ubundi ni ibikorwa byabo bakomeza byaberaga muri iki Gihugu, ariko bakaba barashyizeho iki cyiciro kirebana no gukorana n’amahanga no kugira ngo amahanga ajye aza mu Rwanda biri no muri gahunda y’Igihugu yo kugirango u Rwanda rube nyabagendwa.”

Iki kigo cy’Umuryango AEGIS kizatangira kubakwa mu mwaka wa 2026, kizamara imyaka itatu cyubakwa, aho ibikorwa byo kucyubaka bizatwara Miliyoni zirenga 40 USD.

Hanatanzwe ibiganiro ku bijyanye n’uburyo amahoro yubatswe mu Rwanda

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 13 =

Previous Post

Rusizi: Harumvikana ukutavuga rumwe ku ihagarikwa ry’Abunzi banavuga ibitaboneye byabibanjirije

Next Post

Nyarugunga: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimiye intsinzi ya Perezida Kagame baniyemeza kuzakomeza gahunda z’Umuryango

Related Posts

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

IZIHERUKA

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye
MU RWANDA

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

26/01/2026
Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyarugunga: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimiye intsinzi ya Perezida Kagame baniyemeza kuzakomeza gahunda z’Umuryango

Nyarugunga: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimiye intsinzi ya Perezida Kagame baniyemeza kuzakomeza gahunda z’Umuryango

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.