Umuryango w’Abongereza uharanira kurwanya Jenoside ku Isi, Aegis Trust; ugiye kubaka mu Rwanda ikigo kigisha amahoro, aho abatuye isi bazajya baza kwigira amahoro muri iki kigo, kimwe n’abagiranye amakimbirane bakayahacocere kugeza biyunze.
Uyu Muryango Aegis Trust umaze imyaka 25 ukorera mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wagize uruhare mu kuzamura ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda binyuze mu biganiro bitandakanye bitangwa mu baturage.
Muri iyi myaka 25 ishize uyu muryango umaze kimwe n’imyaka 30 ishize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe abatuts,i uyu muryango watekereje gushyiraho ikigo cyigisha amahoro kugira ngo abatuye Isi bayaharanire, ikiremwantu kibashe kubaho gitekanye.
Ni ikigo kizubakwa mu Karere ka Bugesera, nk’Akarere gafite abaturage biyunze ku kigero cyo hejuru hagati y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababiciye.
Umuyobozi w’Umuryango AEGIS mu Rwanda, Fred Mutanguha avuga ko abazajya bagirana amakimbirane mu Bihugu byabo bazajya baza bayakemurire muri iki kigo kigiye kubakwa mu Rwanda.
Aragira ati ”Iki kigo kizaba umwanya mwiza wo gutegura inama zitandukanye ndetse dutumire abantu bari hirya no hiryo mu Isi, cyane cyane abafite amakimbirane atandukanye yuko baza hano kugira ngo bashobore kuganira ku bibazo byabo babikemurire hano.”
Abatuye mu isi bazajya biga amahoro binyuze mu nzira zitandukanye zirimo uburyo bw’iyakure (Online) cyangwa bakaba baza mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko iki kigo nacyo kizagira uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda.
Ati “Ibi n’ubundi ni ibikorwa byabo bakomeza byaberaga muri iki Gihugu, ariko bakaba barashyizeho iki cyiciro kirebana no gukorana n’amahanga no kugira ngo amahanga ajye aza mu Rwanda biri no muri gahunda y’Igihugu yo kugirango u Rwanda rube nyabagendwa.”
Iki kigo cy’Umuryango AEGIS kizatangira kubakwa mu mwaka wa 2026, kizamara imyaka itatu cyubakwa, aho ibikorwa byo kucyubaka bizatwara Miliyoni zirenga 40 USD.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10