• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Somalia: Hoteli ikunze kwakira abategetsi inegeranye na Perezidansi yarashweho urufaya rw’amasasu

radiotv10by radiotv10
16/03/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Somalia: Hoteli ikunze kwakira abategetsi inegeranye na Perezidansi yarashweho urufaya rw’amasasu
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa Al-Shabab wagabye igitero kuri hotel ikunze kwakira abategetsi bo muri Leta ya Somalia inegeranye n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, cyaguyemo abantu batanu, abandi 27 barakomereka barimo Abadepite n’Umuvugizi wa Guverinoma y’iki Gihugu.

Iki gitero cyagabwe n’abarwanyi ba Al-Shabab bitwaje ibirwanisho ndetse n’ibiturika, binjiye muri iyi hoteli, bakamisha amasasu muri iyi Hoteli yitwa Syl Hotel iri i Mogadishu mu Murwa Mukuru wa Somalia.

Iki gitero cyaguyemo abantu batanu barimo abasirikare batatu, mu gihe abakomeretse ari 27 barimo Abadepite bane (4) bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Somalia ndetse n’Umuvugizi wa Guverinoma.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko abarwanyi b’uyu mutwe uvuga ko ugendera ku mahame akarishye, bagabye iki gitero bagamije kwivugana abategetsi bo muri Somalia, kuko iyi hoteli ikunze kwakira abayobozi bo hejuru.

Iyi hoteli yagabweho igitero, iri hafi n’ibiro bya Perezida ndetse si ubwa mbere igabweho ibitero kuko n’ubundi ijya igabwaho ibitero bigamije guca igikuba mu Gihugu.

Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − four =

Previous Post

Umuhanzi Nyarwanda ugezweho yahishuye icyo yakuze yiyumvamo kuzakora kitari umuziki

Next Post

Icyatumye Kolali y’ubukombe mu Badivantisiti itazaririmba mu gitaramo cya Pasika yatumiwemo cyamenyekanye

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Icyatumye Kolali y’ubukombe mu Badivantisiti itazaririmba mu gitaramo cya Pasika yatumiwemo cyamenyekanye

Icyatumye Kolali y’ubukombe mu Badivantisiti itazaririmba mu gitaramo cya Pasika yatumiwemo cyamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.