Imwe mu miryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bw’abana, ivuga ko ibibazo by’imibereho y’imwe mu miryango bitari mu biza ku isonga mu bituma abangavu baterwa inda zitateguwe.
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ikubiye mu cyegeranyo cy’imibereho y’abaturage cyakozwe hagati y’umwaka wa 2019 na 2020, igashyirwa ahagaragara muri 2021 yerekana ko abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 batakandagiye mu ishuri ari bo bagira ibyago byo gutwara inda zitateguwe.
Mu buryo bw’imibare berekana ko 25.1% by’abakobwa 32 bavuganye, batewe inda kandi batagira abagabo. Abo ntibigeze bagera mu ishuri.
Abize amashuri abanza bo bazitewe ni 7.3%, abiga mu yisumbuye bo ni 2.7%. iki kigo kigaragaza ko abize amashuri arenze ayisumbuye ngo mu bo bavuganye nta n’umwe watewe inda.
Ubu bushakashatsi bw’iki kigo, bugaragaza ko abana bo mu miryango ikennye batewe inda ku kigero cya 7.7%, abo mu miryango yifite bo batewe inda kukigero cya 6.4%, naho abo mu miryango y’abaherwe bo batewe inda ku kigero cya 2.7%.
Iyi mibare igaragaza ko imibereho y’imiryango nyarwanda, ijyana n’imibare y’abangavu baterwa inda zitateguwe.
Umuhuzabikorwa w’imishinga y’impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu CLADHO, Murwanashyaka Evariste we ntiyemera ibyagaragajwe n’ubu bushakashati.
Ati “Icyo cyaba imwe mu mpamvu ariko nta nubwo kigira uruhare rwa 1% kandi ibyo ni mu bantu bize turahabasanga kuko dufite n’abantu bize za kaminuza babyara benshi.”
Avuga ko kimwe mu bikomeza gutera iki kibazo, harimo ubushomeri ku buryo “umuntu yashukwa bakaba bamusambanya bakamutera inda ariko icyo kigira uruhare ruto kuko umunsi wize secondaire aba azi ubwenge bwo kwifatira icyemezo cyo kumenya gukoresha agakingirizo cyangwa kutagakoresha.”
Avuga ko ikindi kibazo gikomeye ari ubumenyi bucye ku bijyanye n’imyororokere ndetse n’ibigare by’inshuti zitari nziza.
RADIOTV10