Ku kibuga cy’indege cy’i Karthum muri Sudan hafatiwe intwaro zari ziturutse muri Ethiopia mu buryo butemewe n’amategeko, igihugu gituranyi cya Soudan.
Ibiro ntaramakuru bya Soudan (SUNA), byatangaje ko kuri iki cyumweru hafashwe ibikoresho birimo n’intwaro za Gisirikare, ubwo zari zigejejwe ku kibuga cy’indege cya Karthum, n’indege ikora ubwikorezi bw’ibicuruzwa ya Ethiopia.
Igitangazamakuru cya SUNA, cyavuze ko izi ntwaro zaturutse mu gihugu cy’uburusiya, zikagezwa muri Ethiopia mu kwezi kwa Gatanu kw’umwaka w’2019.
Ibi bibaye mu gihe hari ikibazo cy’imigenderanire hagati ya Sudani na Ethiopia, ku kibazo cy’ubutaka bukoreshwa n’abahinzi bo muri Soudan, ikanavuga ko ubwo butaka buri ku rubibi rw’ibihugu byombi, ari ubwayo.
Ibi bihugu byombi binafitanye ibibazo bishingiye ku rugomero rwa Ethiopia Grand Renaissance, ibibazo binahuriweho na Misiri.
Mu kwezi gushize Ethiopia yatangaje ko yaburijemo igitero cy’imitwe yitwaje intwaro, ikavuga ko iyi mitwe itozwa kandi igahabwa intwaro n’igisirikare cya Soudan.
Yahinduwe mu Kinyarwanda na Assoumani TWAHIRWA/Radio/TV10