Soudan: Ibyabaye ku Mudipolomate ukomeye ntawabitekerezaga ko byatinyukwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) muri Sudan, Aidan O’Hara, yagabweho igitero mu rugo iwe mu murwa mukuru Khartoum, wibasiwe n’imirwano hagati y’impande ebyiri zishyamiranye.

Uyu mudipolomate utakomeretse bikabije, si we wenyine wagabweho igitero, kuko n’imodoka z’Abadipolomate ba Leta Zunze Ubumwe za America, zarashweho amasasu menshi nkuko byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa USA, Antony Blinken yatangaje ko urukurikirane rw’imodoka z’abadiplomate ba USA.

Izindi Nkuru

Ibintu muri Soudan kugeza ubu ntibyifashe neza, kuko umujyi wa Khartoum wibasiwe n’imirwano ishyamiranyije igisirikare cya Soudan n’umutwe witwara gisirikare muri icyo gihugu.

Abasaga 185 bamaze kwicirwa muri iyi mirwano imaze iminsi itatu, mu gihe abarenga 1 800 bayikomerekeyemo nkuko bivugwa n’umuryango w’Abibumbye.

Ivomo: BBC

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru