Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Sri Lanka: Perezida nyuma yo kweguzwa n’abaturage yuriye rutemikirere mu gicuku arahunga

radiotv10by radiotv10
13/07/2022
in MU RWANDA
0
Sri Lanka: Perezida nyuma yo kweguzwa n’abaturage yuriye rutemikirere mu gicuku arahunga
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa watangaje ko yeguye nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage, mu gicuku kiniha cyo kuri uyu wa Gatatu yuriye indege ya gisirikare, ahunga Igihugu.

Gotabaya Rajapaksa yahunze mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu ubwo yuriraga indege ya gisirikare ikamwerekeza i Maldives.

Iyi ndege yamwerekeje i Maldives ahagana saa munani z’igicuku cyo muri iki Gihugu nkuko byemejwe n’umuvugizi w’Igisirikare cya Sri Lanka, Colonel Nalin Herath.

Byanemwe kandi n’abakozi batatu bakora ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko Perezida wabo yamaze kuva mu Gihugu.

Ahunze Igihugu nyuma yo gutangaza ko yeguye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, icyemezo yafashe kubera igitutu yocyejwe n’abaturage bari bamaze igihe bigaragambya basaba ko ubutegetsi bwe buvaho.

Imyigaragambyo y’abaturage bo muri iki Gihugu, yafashe intera mu mpera z’icyumweru gishize ubwo bazaga kwigaragambiriza mu rugo rwe, bakarwigabiza bakajya muri za Piscine bakazogeramo, ndetse bakirara mu gikoni bakarya ibiryo byose basanzemo.

Nubwo bivugwa ko Perezida Rajapaksa yeguye, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mahinda Yapa Abeywardena, we yatangaje ko atarabona ibaruwa y’ubwegure bw’uyu Mukuru w’Igihugu.

Rajapaksa yavuye mu Gihugu nyuma yuko yari ari mu bwihisho kubera abaturage bigaragambya bari bateye urugo rwe ndetse n’ibiro bye.

Abasesenguzi bavuga ko uyu mugabo w’imyaka 73 y’amavuko, wabaye n’umusirikare, ari we wa nyuma mu muryango we ugiye kuva mu buyobozi kuko muri Gicurasi, uwitwa Mahinda Rajapaksa wari Minisitiri w’Intebe akaba na mukuru wa Perezida, na we yegujwe n’imyigaragambyo.

Hari kandi na Minisitiri w’Ubukungu, Basil Rajapaksa na we akaba umuvandimwe wa Perezida ndetse n’abandi bo mu muryango we, na bo muri uku kwezi kwa Gicurasi bakuwe mu myanya bari bafite mu nzego.

Abaturage b’iki Gihugu bashinja ubutegetsi bwabo kubashyira mu kangaratete k’ibibazo uruhuri kuko mu butegetsi bwabo, imiberego yarushije kuba mibi, ubukene bukanuma ndetse no kubona ibyo kurya bikaba ingume.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Paris: Bucyibaruta yakatiwe gufungwa imyaka 20, Abanyamategeko be bahita bijima mu maso

Next Post

DRC: Fayulu yakamejeje ngo Tshisekedi niyongera kumwiba mu matora bazabyenga iminyagara

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Fayulu yakamejeje ngo Tshisekedi niyongera kumwiba mu matora bazabyenga iminyagara

DRC: Fayulu yakamejeje ngo Tshisekedi niyongera kumwiba mu matora bazabyenga iminyagara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.