Sunday, September 8, 2024

Sudan: Abanyamahanga baba i Khartoum bahawe umuburo w’ibyo bagomba gukora byihuse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi yo muri Sudan, yasabye abanyamahanga bari muri iki Gihugu by’umwihariko abari mu murwa mukuru i Khartoum no mu nkengero zaho kuhava byihuse ku bw’umutekano wabo.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters dukesha aya makuru, bivuga ko igipolisi cya Sudan ayasabye abo banyamahanga gukuramo akabo karenge bitaba ibyo bakirengera ibizababaho.

Ni nyuma y’uko bivuzwe ko mu minsi yashize abanyamahanga barenga 150 bari bafite ibyangobya byarengeje igihe batawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Sudan, bamwe bakekwaho gukorana n’abarwanyi ba RSF bahanganye n’ingabo z’Igihugu, mu mirwamo imaze umwaka muri iki Gihugu yo kurwanira ubutegetsi.

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko kuva intambara yo kuryanira ubutegetsi yakwaduka muri Sudan umwaka ushize, abantu barenga miliyoni 10 bavuye mu byabo barahunga, ababarirwa mu bihumbi bakaba barahatakarije ubuzima, mu gihe abandi benshi bugarijwe n’inzara.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts