Ibitero by’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uhanganye n’igisirikare cya Leta muri Sudani, byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, bimaze guhitana abantu bagera muri 300.
Ibi byatangajwe n’Umuryango w’Abanyamategeko wa Emergency Lawyers baharanira uburenganzira bwa muntu muri iki Gihugu cya Sudani.
Uyu murango uvuga ko inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) zatangije ibitero bikomeye ku duce dukikije umujyi wa Bara, ubu uri mu maboko y’izi nyeshyamba zihanganye n’ubutegetsi.
Uyu murango kandi uvuga ko mu gace ka Shag Alnom konyine, habarwa abarenga 200 bishwe barashwe, abandi bagahira muri ibyo bitero byakozwe.
Iri tsinda ry’abanyamategeko rinavuga ko kandi hari n’ibitero byo kwiba no gusahura byakozwe mu bindi bice bihana imbibi n’aka kaguyemo abantu 200, nabyo byahitanye abaturage 38, abandi benshi baburirwa irengero.
Intara ya Kordofan ya Ruguru yabaye imwe mu zibasiwe n’intambara ikomeye y’abenegihugu muri Sudani, yatangiye muri Mata 2023 hagati y’inyeshyamba za RSF (Rapid Support Forces) n’igisirikare cya Leta.
Iyi ntambara yatumye ubuzima buhagarara, abaturage hirya no hino mu Gihugu bava mu byabo inzara iratera ndetse haza gutangwa impuruza nk’ikibazo gikomeye cyugarije abaturage gihangayikishije isi.
Kuva iyi ntambara yatangira muri Mata 2023, ibihumbi by’abantu barishwe, naho abarenga miliyoni 13 bava mu byabo, nk’uko byatangajwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10