Wednesday, August 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

radiotv10by radiotv10
15/07/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
Share on FacebookShare on Twitter

Ibitero by’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uhanganye n’igisirikare cya Leta muri Sudani, byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, bimaze guhitana abantu bagera muri 300.

Ibi byatangajwe n’Umuryango w’Abanyamategeko wa Emergency Lawyers baharanira uburenganzira bwa muntu muri iki Gihugu cya Sudani.

Uyu murango uvuga ko inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) zatangije ibitero bikomeye ku duce dukikije umujyi wa Bara, ubu  uri mu maboko y’izi nyeshyamba zihanganye n’ubutegetsi.

Uyu murango kandi uvuga ko mu gace ka Shag Alnom konyine, habarwa abarenga 200 bishwe barashwe, abandi bagahira muri ibyo bitero byakozwe.

Iri tsinda ry’abanyamategeko rinavuga ko kandi hari n’ibitero byo kwiba no gusahura byakozwe mu bindi bice bihana imbibi n’aka kaguyemo abantu 200, nabyo byahitanye abaturage 38, abandi benshi baburirwa irengero.

Intara ya Kordofan ya Ruguru yabaye imwe mu zibasiwe n’intambara ikomeye y’abenegihugu muri Sudani, yatangiye muri Mata 2023 hagati y’inyeshyamba za RSF (Rapid Support Forces) n’igisirikare cya Leta.

Iyi ntambara yatumye ubuzima buhagarara, abaturage hirya no hino mu Gihugu bava mu byabo inzara iratera ndetse haza gutangwa impuruza nk’ikibazo gikomeye cyugarije abaturage gihangayikishije isi.

Kuva iyi ntambara yatangira muri Mata 2023, ibihumbi by’abantu barishwe, naho abarenga miliyoni 13 bava mu byabo, nk’uko byatangajwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − twelve =

Previous Post

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Next Post

Abadepite basabye ibisobanuro BDF yatswe inguzanyo n’abahinzi ikayibaha abo bari guhingira rimwe barasaruye

Related Posts

Ubutumwa Gen.Muhoozi yahaye uwamuvuzeho nyuma yo kongera kuburira abarwanya Perezida Kagame

Eng.-General Muhoozi sheds light on the enemies who recently entered the country

by radiotv10
06/08/2025
0

The Chief of Defence Forces of Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, announced that the “enemy of Uganda” who recently entered the...

Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

by radiotv10
06/08/2025
0

U Burundi bwabonye Guverinoma nshya irimo Lieutenant General Gabriel Nizigama wari waraviriye rimwe mu nshingano na General Alain Guillaume Bunyoni...

U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

by radiotv10
06/08/2025
0

U Buyapani bwibutse imyaka 80 ishize Leta Zunze Ubumwe za America iteye igisasu cya kirimbuzi mu mujyi wa Hiroshima muri...

Muhoozi yavuze Umujenerali umwe rukumbi yemera ko amurenze

General Muhoozi yatanze umucyo ku bo yise abanzi ba Uganda baherutse kwinjirayo rwihishwa

by radiotv10
06/08/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko “umwanzi wa Uganda” uherutse kwinjira ku butaka bw’iki Gihugu, ari...

DRCongo: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Urwego rushinzwe Iperereza

DRCongo: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Urwego rushinzwe Iperereza

by radiotv10
06/08/2025
0

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyizeho abayobozi babiri bakuru mu ishami ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (ANR/Agence...

IZIHERUKA

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka
MU RWANDA

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

by radiotv10
06/08/2025
0

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

06/08/2025
Ubutumwa Gen.Muhoozi yahaye uwamuvuzeho nyuma yo kongera kuburira abarwanya Perezida Kagame

Eng.-General Muhoozi sheds light on the enemies who recently entered the country

06/08/2025
Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

06/08/2025
U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

06/08/2025
Mashami Vincent yamaze kwemezwa nk’umutoza w’ikipe yo hanze y’u Rwanda

Mashami Vincent yamaze kwemezwa nk’umutoza w’ikipe yo hanze y’u Rwanda

06/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abadepite basabye ibisobanuro BDF yatswe inguzanyo n’abahinzi ikayibaha abo bari guhingira rimwe barasaruye

Abadepite basabye ibisobanuro BDF yatswe inguzanyo n’abahinzi ikayibaha abo bari guhingira rimwe barasaruye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

Eng.-General Muhoozi sheds light on the enemies who recently entered the country

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.