Sunday, May 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Sunrise na Unity zazamutse mu Cyiciro cya Mbere

radiotv10by radiotv10
17/05/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Sunrise na Unity zazamutse mu Cyiciro cya Mbere
Share on FacebookShare on Twitter

Isozwa ry’imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, ryasize amakipe abiri yo mu Ntara y’Iburasirazuba azamutse mu Cyiciro cya Mbere. Ayo makipe ni Sunrise FC yo mu Karere ka Nyagatare na Unity FC yo mu Karere ka Bugesera.

Duhereye kuri Sunrise FC, yanegukanye igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri nyuma yo gutsinda Etoile de l’Est ibitego 2-1, ihita izanamuka mu Cyiciro cya Mbere cya BK Pro League.

Sunrise FC yari ifite inyota yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, yatsinze Etoile de l’Est bahuriye mu Ntara imwe y’Iburasirazuba ibitego 2-1. Ibitego bya Sunrise byatsinzwe na rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Kalu Daniel Ikpo, mu gihe Joel Emmanuel yatsindiye Etoile de l’Est.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Ngoma, aho wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse na Visi Perezida wa FERWAFA, Mugisha Richard.

Sunrise FC yari imaze imyaka ibiri mu Cyiciro cya Kabiri. Yegukanye kandi miliyoni 25 Frw nk’ikipe yahize izindi muri icyo cyiciro, kuko yasoje imikino ya kamarampaka ari yo iyoboye urutonde n’amanota 13.

Iyi kipe yazamuwe n’umutoza Gaspard, umenyereweho kuzamura amakipe, kuko no muri saison ishize yari yazamuye Muhanga FC. Yananafashije Rutsiro FC kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere mu myaka itatu ishize.

Ku rundi ruhande, mu Karere ka Bugesera, ikipe ya Unity FC yari yakiriye Intare FC, birangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Uku kunganya kw’aya makipe ni ko kwatumye Unity FC, itozwa na Saibadi wahoze akinira Bugesera FC, ihita nayo izamuka mu Cyiciro cya Mbere kuko ku rutonde rwa shampiyona yari iya kabiri nyuma ya Sunrise FC n’amanota 10.

Jean Claude KANYIZO 

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 6 =

Previous Post

The Lux Collective Enters Rwanda with Landmark Ultra-Luxury Tourism Circuit Partnership

Related Posts

Umukinnyi w’umunyabigwi Lewandowski yaciye amarenga yo gutandukana na Barcelona

Umukinnyi w’umunyabigwi Lewandowski yaciye amarenga yo gutandukana na Barcelona

by radiotv10
15/05/2026
0

Umunyabigwi wa FC Barcelona, Robert Lewandowski, yamaze guca amarenga ko atazakomezanya na FC Barcelona, kuko amasezerano ye azarangira mu mpera...

Hatanzwe umucyo ku ikipe izahabwa Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda igihe iyo muri Sudan yasoza iyoboye

Hatanzwe umucyo ku ikipe izahabwa Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda igihe iyo muri Sudan yasoza iyoboye

by radiotv10
12/05/2026
0

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwemeje ko igihe ikipe yo mu mahanga mu zikina Shampiyona y’u Rwanda yasoza iri ku...

Amakipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 na 20 avanye ibikombe mu irushanwa ryaberaga Ethiopia

Amakipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 na 20 avanye ibikombe mu irushanwa ryaberaga Ethiopia

by radiotv10
09/05/2026
0

Amakipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball mu ngimbi y'abatarengeje imyaka 18 ndetse no mu batarengeje imyaka 20, yegukanye ibikombe mu...

Uko imikino ya RDF Liberation Cup yagenze mu Ntara y’Amajyepfo

Uko imikino ya RDF Liberation Cup yagenze mu Ntara y’Amajyepfo

by radiotv10
08/05/2026
0

Mu mikino ya RDF Liberation Cup mu Ntara y'Amajyepfo, ikipe ya Diviziyo ya 4, yongeye kwitwara neza, itsinda ikipe ya...

Umwe mu bakinnyi babiri bakinana mu ikipe imwe bavugwaho ubushyamirane yabitanzeho umucyo

Umwe mu bakinnyi babiri bakinana mu ikipe imwe bavugwaho ubushyamirane yabitanzeho umucyo

by radiotv10
08/05/2026
0

Umukinnyi Federico Valverde wa Real Madrid yashyize hanze ubutumwa burebure asobanura amakuru amaze iminsi avugwa ku kutumvikana ndetse no gushyamirana...

IZIHERUKA

Sunrise na Unity zazamutse mu Cyiciro cya Mbere
FOOTBALL

Sunrise na Unity zazamutse mu Cyiciro cya Mbere

by radiotv10
17/05/2026
0

The Lux Collective Enters Rwanda with Landmark Ultra-Luxury Tourism Circuit Partnership

The Lux Collective Enters Rwanda with Landmark Ultra-Luxury Tourism Circuit Partnership

16/05/2026
Hagaragajwe amakuru mashya ku gushakira Kabuga Igihugu azerecyezamo nyuma yo kutaburanishwa

Amakuru mashya: Kabuga Félicien wari ukurikiranyweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yapfuye

16/05/2026
Ibyo abaturage bakeka ku nkongi y’umuriro yibasiye bitunguranye inzu yari irimo abana batatu

Ibyo abaturage bakeka ku nkongi y’umuriro yibasiye bitunguranye inzu yari irimo abana batatu

16/05/2026
Perezida Trump yahishuye bimwe mu byo yemeranyijweho na Xi Jinping w’u Bushinwa

Perezida Trump yahishuye bimwe mu byo yemeranyijweho na Xi Jinping w’u Bushinwa

16/05/2026
Nyamasheke: Barataka kubura amazi kubera ivomo ryafunzwe, WASAC ikavuga ko badashobotse

Nyamasheke: Barataka kubura amazi kubera ivomo ryafunzwe, WASAC ikavuga ko badashobotse

16/05/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sunrise na Unity zazamutse mu Cyiciro cya Mbere

The Lux Collective Enters Rwanda with Landmark Ultra-Luxury Tourism Circuit Partnership

Amakuru mashya: Kabuga Félicien wari ukurikiranyweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.