• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Sunrise yatsinze Police yatunguye Kiyovu, bigoranye Rayon ikura amanota atatu i Rubavu

radiotv10by radiotv10
02/10/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Sunrise yatsinze Police yatunguye Kiyovu, bigoranye Rayon ikura amanota atatu i Rubavu
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2022, ni bwo ku bibuga bitandukanye hasubukuwe imikino ya Shampiyona ya 2022-23, nyuma y’uko hari hashize ibyumweru bibiri ibibuga byarahariwe amakipe y’ibihugu, bigatuma Shampiyona zihagarikwa.
Mu Karere ka Rubavu, Marine FC yari yakiriye Rayon Sports ndetse umukino ukomera kubwo guhangana kw’impande zombi, ariko byose birangira Rayon Sports itsindiye amanota 3 y’umunsi, yongeza intsinzi ku zindi.
Marine FC yafunguye amazamu ku munota wa 12′ nyuma y’aho umunyezamu Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports yashatse gutanga umupira n’umutwe, awuteye nabi usanga Mugisha Desire wa Marine FC wawuruhukirije mu rushundura.


Ku munota wa 28, Mbirizi Eric wa Rayon Sports yatsinze igitego cyo kwishyura, mbere y’uko Mugisha Desire wa Marine FC yerekwa ikarita y’umutuku ku munota wa 40′ azira gukinira nabi myugariro Ndizeye Samuel wa Rayon Sports.
Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, rutahizamu Andre Willy Onana yaboneye Rayon Sports igitego cya kabiri, abafana ba ‘Gikundiro’ bari buzuye Stade, bishimira gusoza igice cya mbere bayoboye umukino.
Ku munota wa 60 w’umukino, Andre Onana yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu, Marine igabanya umurindi gakeya, ariko nyuma abasore ba Rwasamanzi bongera kotsa igitutu ‘Gikundiro’ nubwo bari 10 mu kibuga.
Mu minota 10 ya nyuma, Marine FC yari kuri Stade isanzwe yakiriraho imikino, yashyuhije ubusatirizi bwayo ishaka ibiego byo kwishyura, ndetse irema uburyo burenga bune bw’igitego, ariko ibasha kubona ikindi gitego kimwe gusa cyinjijwe na Gitego Arthur.
Imbere y’imbaga y’abafana bari bitegeye imisozi ya Rubavu, Aba-Rayon babyinnye intsinzi y’ibitego 3-2, basubira mu mujyi wa Kigali bacinya akadiho.Kiyovu Sports yo yakiniraga mu mujyi wa Kigali, aho yatanze andi makipe yose, yagaragaje imbaraga nke iwayo, isitara ku muryango, itsindirwa kuri Stade ya Kigali na Sunrise FC ibitego 2-1.
Gutsindwa k’urucaca byaje nyuma y’aho iyi kipe imaze iminsi ivugwamo amikoro adahagije, yatumye abakinnyi bangs gukora imyitozo yo mu gitondo cyo Kuwa 29 Nzeri, ndetse bigatuma Perezida wayo Mvukiyehe Juvenal asaba kwegura ku mwanya we, ibyo yahakaniwe n’abanyamuryango.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Bugesera yatsinze Etincelles ibitego 3-1 kuri Stade ya Bugesera naho Mukura VS&L yari iwayo kuri Stade ya Huye ihatsindirwa na Gorilla ibitego 3-2, byatumye abafana bayo bakomeza kugira impungenge.

Imikino iteganyijwe ku Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022 (15:00)

Police Fc vs Gasogi United
Rutsiro FC vs AS Kigali
Rwamagana FC vs APR FC
Musanze FC vs Espoir FC

RADIOTV10RWANDA

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Bus yari itwaye caguwa ziturutse Congo yafatiwe i Muhanga ba nyirazo bayirimo nk’abagenzi

Next Post

Perezida wa Santarafurika yakiriye ku meza Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’akazi

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Perezida wa Santarafurika yakiriye ku meza Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’akazi

Perezida wa Santarafurika yakiriye ku meza Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw'akazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.