Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tchad: Minisitiri w’Intebe yeguye nyuma yo gutsindwa mu matora ya Perezida

radiotv10by radiotv10
22/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Tchad: Minisitiri w’Intebe yeguye nyuma yo gutsindwa mu matora ya Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Succes Masra wari Minisitiri w’Intebe wa Tchad akaba n’Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yatangaje ko yeguye nyuma y’uko hemejwe ko Mahamat Idriss Deby ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu bari banahanganyemo.

Ubwegure bwa Succes Masra, yabutangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi, mu gihe Amatora y’Umukuru w’Igihugu yatsinzwemo, yabaye ku ya 06 Gicurasi.

Ibi bije nyuma yuko yari aherutse kujuririra mu kanama gashinzwe kurinda Itegeko Nshinga asaba ko amatora yarangiye yegukanywe na Mahamat Idriss Deby yasubirwamo, kuko ngo yaranzwe n’uburiganya, icyakora birangira Komisiyo y’Amatora ya Tchad yanzuye ko Idris Deby ari we watsinze amatora mu buryo budasubirwaho, ku majwi 61% ndetse byemezwa n’akanama gashinzwe Itegeko Nshinga.

Masra yemeye icyo icyemezo, icyakora ahita atangaza ko yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, kuko ngo amatora atagenze neza.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Succes Masra Yagize ati “Ngendeye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga, uyu munsi ntanze ubwegure bwanjye.”

Masra utavuga rumwe n’ubutegetsi, yinjiye muri Guverinoma ya Tchad muri Mata 2021. Yagizwe Minisitiri w’Intebe muri Mutarama uyu mwaka, akaba yari amaze amazi ane gusa kuri uyu mwanya.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Hatangajwe ikigiye gukorwa mu kuvugutira umuti ikibazo cy’abibagirwa gusuzumisha ibinyabiziga

Next Post

Umufaransa bitagendekeye neza akigera i Burundi yavuze ibyo iki Gihugu cyagereranywaho n’u Rwanda n’ibitagereranywa

Related Posts

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Mu birori binogeye ijisho byabereye ku mbuga ngari ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma, Gimbal Musk, umuvandimwe w’umuherwe...

IZIHERUKA

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda
MU RWANDA

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

by radiotv10
16/09/2025
0

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umufaransa bitagendekeye neza akigera i Burundi yavuze ibyo iki Gihugu cyagereranywaho n’u Rwanda n’ibitagereranywa

Umufaransa bitagendekeye neza akigera i Burundi yavuze ibyo iki Gihugu cyagereranywaho n’u Rwanda n’ibitagereranywa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.