Umunya-Afurika y’Epfo, Kent Main ukina mu ikipe ya PROTOUCH ikinamo Abanyarwanda Mugisha Moise na Mugisha Samuel, yegukanye agace ka kane ka Kigali-Gicumbi mu irushanwa rya Tour du Rwanda 2022.
Aka gace katangiriye Kimironko mu Mujyi wa Kigali kerecyeza mu Karere ka Gicumbi, kari gafite ibilometero 124,3.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 uri muri iri rushanwa, avuga ko uyu munsi wa kane w’iri rushanwa, ari bwo Abakinnyi b’Abanyarwanda bakoresheje ingufu nyinshi ku buryo bifuzaga kwegukana iyi etape.
Avuga ko by’umwihariko abanyarwanda nka Mugisha Samuel na Mugisha Moise bari gukinira ikipe ya PROTOUCH yo muri Afurika y’Epfo, bakoze iyo bwabaga ku buryo kuba aka gace kegukanywe n’umukinnyi wo mu ikipe ye, abikesha aba Banyarwanda basanzwe bazi imisori batereye uyu munsi ya Gicumbi.
Kent Main yegukanye aka gace ka kane akoresheje amasaha 03:17′:40” mu gihe Umunyarwanda waje hafi ari Muhoza Eric wakoresheje amasaha 03:17’43” akaba arushwa amasegonda 3 n’uwa mbere naho Manizabayo Eric aza ku mwanya wa 18 akoresheje amasaha 03:17’50”.
Kent Main wegukanye aka gace ka kane, yahise aza ku mwanya wa 10 ku rutonde rusange ruyobowe n’Umufaransa, Laurance Axel umaze gukoresha amasaha 10:45′:07” mu gihe Umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange ari Muhoza Eric aho arushwa n’uwa mbere umunota 1’46”.
Muhoza Eric, Umunyarwanda uza ku mwanya wa hafi ku rutonde rusange, akurikiwe na Manizabayo Eric uri ku mwanya wa 22 akaba arushwa iminota 2’22” mu gihe Nsengimana Jean Bosco ari ku mwanya wa 27.
Abakinnyi b’ibirangirire bamaze kwigaragaraza muri iri rushanwa, nka Dujardin Sandy wegukanye agace ka kabiri, ari ku mwanya wa 7 ku rutonde rusange.
RADIOTV10