Agace ka gatatu k’irushanwa rya Tour du Rwanda ka Kigali-Rubavu, kegukanywe n’Umunya-Colombi, Restrepo Valencia Jhonatan mu gihe Umunyarwanda waje hafi yabaye uwa 23.
Aka gace kari gafitwe Ibilometero 155, kakaba ari na ko karekare muri iri rushanwa ry’uyu mwaka, katangiriye mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, kerekeza i Rubavu.
Umunya-Colombia Restrepo Valencia Jhonatan wanakunze kwigaragaza muri iri rushanwa rya Tour du Rwanda, yegukanye aka gace akoresheje amasaha 3:54’:10, akurikirwa n’Umufaransa, Laurance Axel.
Restrepo ukinira ikipe ya Drone Hopper Androni Gio, ni umwe mu bakinnyi bamaze kubaka izina muri iri rushanwa rya Tour du Rwanda dore ko amaze kwegukana uduce dutandatu.
Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi muri aka gace, ni Hakizimana Seth wabaje ari uwa 23 akaba yakoresheje amasaha 3:55’:41’’ naho Niyonkuru Samuel akaba yaje ku mwanya wa 26, agakurikirwa na Mugisha Samuel wa 27 ndetse na Uhiriwe Byiza Renus ukomeje kwigaragaza na we akaba yaje abakurikira ku mwanya wa 28.
Umufaransa Sandy Dujardin wari wegukanye agace k’ejo hashize ka Kigali-Rwamagana, uyu munsi yabaye uwa 11 akaba yarushijwe iminota 1’31” aho yakoresheje amasaha 3:55’41”.
Restrepo yahise afata umwambaro w’umuhondo
Restrepo Valencia Jhonatan nyuma yo kwegukana agace ka gatatu, yahise anafata umwambaro w’umuhondo wari ufitwe na n’Umufaransa Geniez Alexandre wawumukuye mu myanya y’intoki ku munsi wa mbere w’iri rushanwa.
Nyuma yo kwambara uyu mwambaro w’umukinnyi uyoboye abandi ku rutonde rusange, Restrepo Jonathan yavuze ko yifuza kuwugumana kugeza irushanwa rirangiye ubundi akaryegukana.
RADIOTV10