Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

TdRwanda2022: Umufaransa yegukanye Kigali-Rwamagana ahagerera rimwe n’Umunyarwanda

radiotv10by radiotv10
21/02/2022
in SIPORO
0
TdRwanda2022: Umufaransa yegukanye Kigali-Rwamagana ahagerera rimwe n’Umunyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2022 ka Kigali-Rwamagana, kegukanywe n’Umufaransa Sandy Dujardin wahageze ari mu gikundi cyari kirimo n’Umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus.

Aka gace katangiriye mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Tariki 21 Gashyantare 2022, abakinnyi babanje kunyura mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali, kasorejwe mu mujyi wa Rwamagana aho abakinnyi babanje kuzenguruka uyu mujyi.

Umufaransa Sandy Dujardin ukinira ikipe ya Team Total Energy yo mu Bufaransa, wakandagije ipine ye bwa mbere ku murongo w’umweru, yahageze ari mu gikundi cy’abakinnyi banyuranye barimo Umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus.

Umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus wanabaye Umunyarwanda mwiza mu gace ka mbere kakinwe kuri iki Cyumweru, muri aka gace ka kabiri ka Kigali- Rwamagana, yakoresheje ibihe bimwe n’ibya Sandy Dujardin aho bakoresheje amasaha 3:28’:25.’’

Umwanya wa kabiri na wo wegukanywe n’Umufaransa Laurence Axel ukinira B&B Hotel mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Umunya-Colombia, Restrepo Valencia Jhonatan.

Umunyarwanda wundi waje hafi, ni Manizabayo Eric ukinira ikipe ya Benediction Ignite waje ku mwanya wa 25 mu gihe Mugisha Moise ukinira Protouch yaje ku mwanya wa 27.

 

Urutonde rusange ruracyayobowe n’Umufaransa wegukanye Etape I

Urutonde rusange rw’uduce tubiri, ruyobowe nubundi n’Umufaransa Geniez Alexandre wegukanye agace ka mbere kakinwe kuri iki Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, akaba akurikiwe n’Umunya-Colombia, Restrepo Valencia Jhonatan naho umwanya wa gatatu ukaba uriho Umufaransa Sandy Dujardin wegukanye agace k’uyu munsi.

Ku rutonde rusange, Umunyarwanda uri hafi, ni Uhiriwe Byiza Renus uri ku mwanya wa 22 akaba akurikiwe na Hakizimana Seth uri ku mwanya wa 25.

Sandy Dujardin wegukanye agace ka kabiri

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =

Previous Post

UK: Umwamikazi Elisabeth yanduye COVID

Next Post

Nyarugenge: Haravugwa inzara mu mudugudu w’Ikitegererezo hari n’abajya kuyivuza kwa muganga

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons
AMAHANGA

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

19/12/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyarugenge: Haravugwa inzara mu mudugudu w’Ikitegererezo hari n’abajya kuyivuza kwa muganga

Nyarugenge: Haravugwa inzara mu mudugudu w’Ikitegererezo hari n’abajya kuyivuza kwa muganga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.