Umubiligi Matthijs De Clercq w’imyaka 20 y’amavuko ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo Team yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda, abanje kugirana ibiganiro Moritz Kretschy ukinira ikipe ya NSN Development Team akamuharira kwegukana Etape, na we agatwara maillot jaune.
Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko, yegukanye aka gace ari kumwe n’umukinnyi ukinira Moritz Kretschy ukinira ikipe ya NSN Development Team amuharira kwegukana aka gace, nyuma yuko babiganiriyeho.
Uyu Mubiligi wegukanye aka gace ka kane, yavuze ko ubwo we na mugenzi we ukinira NSN Development Team bari bagiye kugera ahasorezwa aka gace, baganiriye akamuha inda ya bukuru ngo yegukane aka gace, na we akegukana umwambaro uyoboye isiganwa ku rutonde rusange.
Aba bombi babivuzeho mu kiganiro bagiranye na Televiziyo Rwanda, aho bemeje ko bagiranye ibiganiro koko, ubwo bari bagiye kugera ku murongo w’umweru basorejeho irushanwa.
Moritz Kretschy yavuze ko atari ashishikajwe no kwegukana aka gace, ahubwo ko we yari ashyize imbere kuba yakwambara umwambaro w’umukinnyi uyoboye isiganwa.
Bageze mu bilometero 50, Abanyarwanda Manizabayo Eric AKA Karadio na Byukusenge Patrick bari mu gikundi (Peloton) bakiyambuye, bajya imbere, ndetse bakomeza kubasiga kugeza ubwo bageraga mu bilometero 54 ubwo bafatwaga n’abakinnyi baje kubashakisha.
Ni mu gihe itsinda ry’abakinnyi 16 bari bayoboye bari bamaze gushyira ikinyoranyo cy’iminota 3’40” na peloton yari irimo abakinnyi benshi.
Bageze mu bilometero 56 nanone Manizabayo Eric uzwi nka Karadiyo, yongeye gukora atake, yikura mu gikundi yari arimo aza no gushyira amasegonda 10’’ hagati ye nacyo, ariko bageze mu bilometero 58, bahita bamufata.
Mu bilometero 59, abakinnyi 16 bari bayoboye iri siganwa, bari bamaze gushyira ikinyuranyo cy’iminota ine hagati yabo na Peloton yari ikiyobowe na Manizabayo Eric wigaragaje cyane uyu munsi.
Mu bilometero 67 itsinda ry’abakinnyi bari imbere, bari bamaze gushyira ikinyuranyo cy’iminota 4’30’’ hagati yabo na Peloton yari irimo umukinnyi uyoboye isiganwa ku rutonde rusange.
Bageze mu bilometero 85, aba bakinnyi bagize breakaway bamaze gushyira ikinyuranyo cy’iminota 5’42 hagati yabo na Peloton, ndetse iminota ikomeza kwiyongera kuko bageze mu bilometero 95 bamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’iminota 6’.
Ubwo binjiraga mu bilometero 100, ikinyuranyo cyaje kugabanuka, dore ko hahise havuka itsinda rijya gushaka breakaway, ndetse baza kugabanya ikinyoranyo kugeza ubwo cyageraga mu munota 1’40’’ hagati yabo na breakaway.
Mu bilometero bitanu bya nyuma, iyi chasing group yashakishaga breakaway, yari imaze kugabanya ikinyuranyo kigeze mu masegonda 40’’.
Ubwo bari bagiye kugera ahasorezwa isiganwa, Umukinnyi w’Umubiligi Matthijs De Clercq w’imyaka 20 y’amavuko ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo Team, ari kumwe n’Umudage Moritz Kretschy ukinira ikipe ya NSN Development Team, bari kumwe, bagenda baganira, ndetse uyu Mudage aha inda ya bukuru uyu Mubiligi ngo yegukane agace, na we agahita yegukana umwambaro w’abayoboye ku rutonde rusange.





RADIOTV10











