Kuva tariki 28 Kamena kuzageza kuwa 11 Nyakanga 2021 i Londre mu Bwongereza hari kubera irushanwa mpuzamahanga rya Tennis, Wimbledon 2021 irushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 134. Gusa abakinnyi bakomeye ku isi barimo Umunya-Amerikakazi Serena Williams bamaze kuva mu irushanwa kubera imvune yagize tariki 29 Kamena 2021.
Kuwa Kabiri tariki 29 Kamena 2021 nibwo Serena Williams atasoje umukino wamuhuzaga n’umunyabelarusikazi, Aliaksandra Sasnovich. Serena yagize ikibazo cy’imvune mu kabombambari ubwo yatsikiraga agahita asohoka mu kibuga mu marira menshi.
Uyu mugore w’imyaka 39 wari uyoboye umukino anafite amahirwe yo kuwutsinda kuko yari afite amaseti 3-1, yaratsikiye arakomeza arakina ariko yongera kuryama ku nshuro ya kabiri biboneka ko yari yababaye cyane.
Serena Williams yari yaje muri iyi Wimbledon 2021 ashaka gutwara Grand Slam ya 24 kuko kugeza ubu afite 23.
Serena Williams ubwo yari agize ikibazo cy’imvune agahita asohoka mu kibuga n’irushanwa
Mbere y’uko Serena Williams avunika akanava mu irushanwa ry’uyu mwaka, Umufaransa Adrian Mannarino nawe yari yagize ikibazo cy’imvune mu ivi ubwo yakinaga na Roger Federer.
Nyuma y’uko aba bakinnyi bahuye n’insanganya muri Wimbledon 2021, abahanga n’abasesenguzi ba Tennis barimo abakinnye n’abagikina uyu mukino, bahurije ku ngingo ivuga ko aba bose bavunwe n’ikibuga bari gukiniraho uyu mwaka.
Sir Andrew Barron Murray uzwi nka Andy Murray, umunya-Ecosse wabayeho nimero ya mbere ku isi ibyumweru 41 kugeza mu 2016 akaba yaranatwaye Wimbledon ebyiri (2013 &2016), yavuze ko uko yabonye Serena Williams yaguye byatewe n’ikibuga cy’ubwatsi bari gukiniraho bigaragara ko gitsimata cyane bigatuma gutambuka kw’abakinnyi bitoroha.
“Birababaje kuri Serena Williams gusa ikibuga bari gukiniraho kiratsimata cyane ntabwo gituma umuntu atambuka uko ashaka igihe abishakiye” Andy Murray
Andy Murray w’imyaka 34 nawe yanenze ubuziranenge bw’ikibuga bakiniraho uyu mwaka
Kuri Roger Federer ukiri mu irushanwa mu cyiciro cy’abagabo bakina umwe kuri umwe, avuga ko atumva ukuntu Serena Williams ahombye Wimbledon 2021.
“Mana yanjye ntabwo ndabasha kubyumva. Byari biteye ubwoba kubona Serena asohoka mu kibuga mu gahinda kandi byarabonekaga ko ameze neza mu mukino. Kiriya kibuga biboneka ko dusabwa kukitondera, umuntu akajya atambuka yitonze kuko iyo ushatse kwihuta kigushyira mu kaga. Kiratsimata cyane.” Federer
Roger Federer uri muri Wimbledon 2021 nawe ahamya ko ikibuga bakiniraho gifite ibibazo
Agaruka kuri Mannarino bakinaga akavunika mu ivi. Roger Federer yavuze ko kubera ko ikibuga bakiniraho nta gisenge gihari ngo habe hatagera izuba, ngo bituma amazi baba bakoresheje bagisukura akamukamo bityo ubwatsi bugakomera kuko haba hari n’umuyaga utuma cyumanagana bityo ugasanga ntabwo byoroshye kuba wanyereza inkweto mu gihe ushaka gutambuka byihuse.
“Nabonye kiriya kibuga ku manywa cyumanagana cyane kuko izuba riba ricanyemo, umuyaga nawo utuma cyuma kurushaho.
Serena Williams nyuma yo kuva mu kibuga yavuze ko byamubabaje cyane akagira agahinda ko kuba yari asize abafana be ataberetse uko ahagaze.
“Narababaye cyane kubona mva mu irushanwa hakiri kare gutya. Urukundo rwanjye ruri ku bafana n’ikipe ngari ituma ngera mu kibuga. Nagize ugukomera kuko abafana baramperekeje kugeza ngeze mu rwambariro, twari kumwe ku mutima, ibyo abafana banyeretse bisobanuye isi kuri njye”
Serena Williams yavuye muri Wimbledon 2021 kubera imvune yatewe n’ububi bw’ikibuga
Ububi bw’ibibuga biri kuberaho Wimbledon 2021 byananenzwe na Novak Djokovic wavuze ko ibi bibuga bitsimata cyane.
Agaruka ku cyatumye ava mu kibuga yihuta kubera ikibazo yagize mu ivi ahura na Roger Federer, Mannarino yavuze ko ikibuga cyamubereye kibi kuko ngo kiratsimata.
“Naranyereye ndagwa kuko ikibuga kiratsimata cyane. Namvise mu ivi hakatse mpita numva ntari bubashe kugaruka.”
Adrian Mannarino ubwo yavunikaga mu ivi ahanganye na Roger Federer
Wimbledon 2021 iri gukinwa ku nshur ya 134 ikaba iri gukinwa nyuma yo kuba mu 2020 itarabaye kubera COVID-19. Mu 2019 nibwo Novak Djokovic yayitwaye mu cyiciro cy’abagabo bakina umwe kuri umwe.
Ibihembo byose bizatangwa muri Wimbledon 2021 birangana na miliyoni zirenga 35 z’amayero (€35,016,000).