The Ben na Pamella bakomeje gutanga Isomo ry’urukundo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi The Ben n’umugore we [basezeranye mu mategeko] Uwicyeza Pamella, bari kuvomerera urukundo rwabo mu munyenga w’ibyishimo bari gusangirira ahantu nyaburanga hatandukanye.

Kuva muri Kanama umwaka ushize wa 2022, The Ben na Pamella ubu ni umugore n’umugabo nkuko babyemererwa n’amategeko yo mu Rwanda dore ko ari bwo bombi berecyeje ku Biro by’Umurenge wa Kimihurura, bakarahira ko bombi nyuma yo kumva icyo amategeko asaba abashyingiranywe nta gahato biyemeje kubana nk’umugore n’umugabo.

Izindi Nkuru

Icyo gihe basezeranye bamaze igihe bari mu rukundo ndetse The Ben yaramaze gusaba Pamella ko bazashyingiranwa, amwambikira impeta y’urukundo mu bwato bw’agatangaza ubwo bari bagiye kwinezeza mu birwa bya Maldives mu kwezi k’Ukwakira 2021.

Ubu na bwo bari kubagarira urukundo rwabo, aho babanje kujya kwinezeza mu Birwa bya Zanzibar, ubundi bagahita berecyeza mu Birwa bya Maldives ahabumbatiye amateka y’urukundo rwabo dore ko ari ho bambikaniye impeta y’urukundo.

Ibi byose bari kubikora mu rwego rwo kwizihiza isabuku y’uyu muhanzi Mugisha Benjamin AKA The Ben isanzwe iba tariki 09 Mutarama.

Bari kwishimana
Umwaka ushize basezeranye imbere y’amategeko

RADIOTV10

Comments 2

  1. Imana ikomeze urukundo rwanyu

  2. Yewe ntasomo mbonye ahangaha! Ubwose abakundana bitwara nkababana batarabana gute! Mbega! Biriya babyita uburaya! Nibajye Imbere y’Imana then basezerane bakore umuryango tubasure cg bagiraho babarizwa then nibashaka bage bagenda bateruranye mumuhanda! Nibwo tuzavuga nurukundo! Naho bino byokwishimisha ntakintu kirimo we! Wapi

Leave a Reply to TWAGIRAYEZU DAVID Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru