Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Tom Close mu ndirimbo yibukije ikiba gitegereje abacukurira abandi akabo

radiotv10by radiotv10
17/10/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
1
Tom Close mu ndirimbo yibukije ikiba gitegereje abacukurira abandi akabo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Tom Close yashyize hanze indirimbo yakoranye na Fireman yise ‘Niyo ikamena’ ahamo ubutumwa abacurukurira abandi akobo, ko Imana iba ihari ikabacira akanzu.

Ni indirimbo ya Tom Close iri kuri Album ye ya cyenda yakoranye n’umuraperi Fireman, yasohokanye n’amashusho yayo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023.

Tom close avuga ko yahisemo gukorana iyi ndirimbo n’umuraperi Fireman, kuko ari we uhuza n’ubutumwa yashakaga gutanga muri iyi ndirimbo.

Ni indirimbo y’iminota 5:30’’ igaragaramo amashusho asa nka filimi, agaragaza umuntu watezwe n’abantu bakamwuzuza inguma umubiri wose.

Mu nyikirizo, Tom Close aririmba agira ati “N’iyo waba umeze ute ntuzakeke y’uko untera ubwoba, kuko iyakaremye ni yo ikamena. Uncukurira akobo, ikancukurira akanzu.”

Muri iyi ndirimbo kandi Tom Close aririmbamo avuga ko abantu bahemukirwa n’abahoze ari inshuti zabo. Ati “Aho wageze umuva ibyiza ni ho ungejeje umvuga ibibi gusa.”

Fireman na we akomeza arapa avuga ko intambara abantu bagenda barwana, akenshi bazishozwaho n’abasanzwe baba hafi. Ati “Burya bamwe ubona bakwaka inama, abenshi ni abifuza kukubona mu manga.”

Si ubwa mbere Tom Close akoranye indirimbo n’umuraperi, dore ko hari abandi bagiye bazikorana nka Bull Dogg na Riderman.

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Claude Harerimana says:
    2 years ago

    Ibyo uvuze nibyo , Kandi izo nizo ntambara ziri hanze aha iwacu mu Rwanda ariko Niko isi iteye kuva na kera , burya uwaciye uyu mugani ntabwo ari uwubu
    Imiteto no , dukanguke .

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 1 =

Previous Post

Hamenyekanye icyakurikiye ihamagazwa ry’umunyamakuru wavuze ibyateje impaka kuri Miss Jolly

Next Post

Hagaragajwe icyakorwa cyatuma Abanyarwanda bose babasha gutunga ‘Smartphone’

Related Posts

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

by radiotv10
16/01/2026
0

Umunyamakuru Angelibert Mutabaruka uzwi nka Angeli Mutabaruka yavuze igihe yahuriye bwa mbere na KNC batangiye bakorana bombi ari abanyamakuru, nyuma...

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana, Uwiringiyimana Théogène wamamaye nka ‘Theo Bosebabireba’ yavuze ko abamututse ko yagaragaye aririmba indirimbo ‘Pom Pom’ bamuhoye ubusa...

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

by radiotv10
15/01/2026
0

Umuhanzikazi Bwiza Emerance avuga ko yatunguwe no kumva amakuru y’uko yafatiwe irembo n’umusore bamaze igihe bakundana ndetse bitegura kurushinga, ahamya...

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umukinnyi wa Filimi Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati, ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we witabye Imana azize uburwayi....

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishimwe Arnaud De Bosch uzwi nka DJ Toxxyk uregwa ibyaha birimo ibishingiye ku kugonga umupolisi agahita yitaba Imana, yaburanye ku...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

19/01/2026
Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

19/01/2026
Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe icyakorwa cyatuma Abanyarwanda bose babasha gutunga ‘Smartphone’

Hagaragajwe icyakorwa cyatuma Abanyarwanda bose babasha gutunga ‘Smartphone’

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.