Donald Trump wigeze kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yatsinze amatora y’ibanze mu ishyaka rye ry’Aba-Republican muri Leta ya Iowa mu gushaka uzahagararira iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Mu majwi 99% y’abatoye, Trump yagize amajwi 51%, akurikirwa na DeSantis wagize amajwi 21.2%, mu gihe Haley yagize amajwi 19.1%.
Iyi ntsinzi ya Trump muri Leta ya Iowa, yatumye benshi bongera kuvuga ko uyu munyapolitiki, agifite amahirwe menshi yo kuzegukana umwanya wo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America.
Trump na we akimara gutorwa muri aya matora y’ibanze muri iyi Leta ya Iowa, yavuze ko yifuza kugaruka ku butegetsi, agasubiza ikuzo Igihugu cye, ngo cyakomeje gutakaza imbaraga kuva yava ku butegetsi.
Ubwo yaganiraga n’abamushyigikiye, Trump yagize ati “Twari Igihugu cy’intangarugero mu myaka itatu ishize, ariko ubu Igihugu cyacu kiri mu manegeka.”
Yaboneyeho kandi kwizeza bimwe mu byo azakora igihe azaba yongeye gutsindira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America muri manda ye ya kabiri, birimo guha ubushobozi bwisumbuyeho urwego rwa Polisi.
RADIOTV10