Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Trump yagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kuraswaho akarusimbuka

radiotv10by radiotv10
16/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Trump yagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kuraswaho akarusimbuka
Share on FacebookShare on Twitter

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, uri guhatanira kongera kuyobora iki Gihugu, yagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kuraswaho, Imana igakinga akaboko, aho yagaragaye afite igipfuko kinini ku gutwi yarashweho.

Donald Trump yagaragaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ku Ngoro y’Ishyaka rye ry’Aba- Republican (Republican National Convention) nyuma y’iminsi ibiri asimbutse urupfu rw’umusore wamurasheho akamukomeretsa ku gutwi.

Trump yarashweho ku wa Gatandatu w’icyumeru gishize ubwo yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Pennsylvania aho yarashweho n’umusore w’imyaka 20 wari uri ku gisenge cy’inyubako iteganye n’aho Trump yavugiraga imbwirwaruhame ye.

Uyu musore warashe Trump, akamukomeretsa ku gutwi kw’iburyo, yanivuganye umuturage wari uri muri ibi bikorwa, mu gihe abandi babiri bakomeretse bikomeye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Trump yari yabwiye ABC News ko ugutwi yarashweho kuri gukira, ndetse ko yizeye ko igipfuko bamushyizeho kizavaho mu gihe cya vuba.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, ubwo Trump yagaragaraga bwa mbere nyuma yo kuraswaho afite igipfuko, yagaragarijwe ibyishimo n’abo mu muryango we, ndetse n’abarwanashyaka b’ishyaka rye, bamwakiranye ubwuzu baririmba bati “Turagukunda Trump, turagukunda Trump.”

Abakozi ba Trump bangiye abanyamakuru gufata ifoto yihariye y’igipfuko kinini kiri ku gutwi kwa Trump ubwo banamubazaga ibibazo ubwo yatambukaga.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga, Trump yagize ati “Nakagombye kuba narapfuye. Umuganga wo ku Bitaro yavuze ko atigeze abona ibintu nk’ibi mbere, yavuze ko ari igitangaza.”

Donald Trump kandi yamaze kwemezwa bidasubirwaho n’ishyaka rye nk’uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu mpera z’umwaka, ndetse akaba yatangaje ko azafatanya na James David Vance nk’uzamubera Visi Perezida igiha azaba atowe.

Trump ubu afite igipfuko nyuma yo kuraswa ku gutwi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + two =

Previous Post

Rayon nyuma yo kugura abakinnyi barimo ab’amazina aremereye yatangaje icyo ihishiye abakunzi

Next Post

Menya amajwi Imitwe ya Politiki yagize mu Matora y’Abadepite n’imibare y’Abanyarwanda bayitoye

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nzi ko dukundana- Perezida Kagame yabwiye abaturage ko icyizere bafitanye kigaragaza ko guhitamo bitazabagora

Menya amajwi Imitwe ya Politiki yagize mu Matora y’Abadepite n'imibare y'Abanyarwanda bayitoye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.