Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, uri guhatanira kongera kuyobora iki Gihugu, yagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kuraswaho, Imana igakinga akaboko, aho yagaragaye afite igipfuko kinini ku gutwi yarashweho.
Donald Trump yagaragaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ku Ngoro y’Ishyaka rye ry’Aba- Republican (Republican National Convention) nyuma y’iminsi ibiri asimbutse urupfu rw’umusore wamurasheho akamukomeretsa ku gutwi.
Trump yarashweho ku wa Gatandatu w’icyumeru gishize ubwo yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Pennsylvania aho yarashweho n’umusore w’imyaka 20 wari uri ku gisenge cy’inyubako iteganye n’aho Trump yavugiraga imbwirwaruhame ye.
Uyu musore warashe Trump, akamukomeretsa ku gutwi kw’iburyo, yanivuganye umuturage wari uri muri ibi bikorwa, mu gihe abandi babiri bakomeretse bikomeye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Trump yari yabwiye ABC News ko ugutwi yarashweho kuri gukira, ndetse ko yizeye ko igipfuko bamushyizeho kizavaho mu gihe cya vuba.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, ubwo Trump yagaragaraga bwa mbere nyuma yo kuraswaho afite igipfuko, yagaragarijwe ibyishimo n’abo mu muryango we, ndetse n’abarwanashyaka b’ishyaka rye, bamwakiranye ubwuzu baririmba bati “Turagukunda Trump, turagukunda Trump.”
Abakozi ba Trump bangiye abanyamakuru gufata ifoto yihariye y’igipfuko kinini kiri ku gutwi kwa Trump ubwo banamubazaga ibibazo ubwo yatambukaga.
Ubwo umunyamakuru yamubazaga, Trump yagize ati “Nakagombye kuba narapfuye. Umuganga wo ku Bitaro yavuze ko atigeze abona ibintu nk’ibi mbere, yavuze ko ari igitangaza.”
Donald Trump kandi yamaze kwemezwa bidasubirwaho n’ishyaka rye nk’uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu mpera z’umwaka, ndetse akaba yatangaje ko azafatanya na James David Vance nk’uzamubera Visi Perezida igiha azaba atowe.
RADIOTV10