Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Trump yatangaje icyemezo cyari gitegerejwe na benshi

radiotv10by radiotv10
16/11/2022
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Trump yatangaje icyemezo cyari gitegerejwe na benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko yifuza kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America akaba yiyemeje kuziyamamaza mu matora ya 2024.

Iki cyemezo cyari gitegerejwe n’abatari bacye yaba abo muri Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’abandi batuye Isi, cyatangajwe na Donal Trump mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, aho yavuze ko azahatanira ko ishyaka rye ry’Aba- Republican, rimutangamo umukandida.

Atangaza iyi nkuru, Donald Trump yagize ati “Mu rwego rwo gutuma America yongera kuba indashyikirwa n’ikitegererezo, muri iri joro ntangaje ko nziyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America.”

Yabitangarije imbaga y’abaturage bari bateraniye i Mar-a-Lago aho asanzwe anatuye ndetse akaba ari na ho hazaba ari icyicaro cy’ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Uyu mugabo wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America wa 45, yatangaje ibi ari kumwe n’abajyanama be ndetse n’abandi bafite ijambo mu ishyaka abamo.

Yavuze ko yifuza ko Abanyamerika bongera kuba bamwe kandi bakongera kugira ubudahangarwa n’ijambo ku ruhando mpuzamahanga.

Yabaye nk’usaba abayoboke b’Aba-Republican kuzamushyigikira, ati “Ntabwo ari njye uzakora ibikorwa byo kwiyamamaza ahubwo ibi bikorwa ni ibyacu twese.”

Trump utazibagirana ubwo yayoboraga Leta Zunze Ubumwe za America, yatsinzwe na Joe Biden mu matora yabaye mu mpera za 2020, gusa we akaba atarabyemeye.

Aramutse atorewe manda ya 2024, Donald Trump yaba abaye Perezida wa Kabiri wa USA utorewe manda ebyiri zidakurikirana nyuma ya Stephen Grover Cleveland wabaye Perezida wa 22 wa Leta Zunze Ubumwe za America ndetse akagaruka ku mwanya wa 24 w’umukuru w’iki Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 4 =

Previous Post

Huye&Nyanza: Inzara iravuza ubuhuha kandi barabona izarushaho

Next Post

Kamonyi: Abagabo bivugwa ko bari mu bikorwa bitemewe babonetse bapfuye

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kamonyi: Abagabo bivugwa ko bari mu bikorwa bitemewe babonetse bapfuye

Kamonyi: Abagabo bivugwa ko bari mu bikorwa bitemewe babonetse bapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.