Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tshisekedi ararebwa ikijisho kubera ibyakorewe abafunzwe nyuma y’urupfu rw’Umujepe rwatunguranye

radiotv10by radiotv10
16/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Tshisekedi ararebwa ikijisho kubera ibyakorewe abafunzwe nyuma y’urupfu rw’Umujepe rwatunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 11 bafunzwe nyuma y’urupfu rwatunguranye rw’uwahoze ari umwe mu basirikare barinda Perezida Félix Tshisekedi, bakaba bakomeje gufungirwa muri kasho y’Urwego rw’Ubutasi muri Congo, batumye Ishyirahamwe Nyafurika Riharanira Uburenganzira bwa muntu ASADHO, rinenga Tshisekedi, rimusaba ko bafungurwa vuba na bwangu.

Aba bantu 11 batawe muri yombi nyuma y’iminsi micye habayeho urupfu rutunguranye rw’umusirikare wari mu itsinda ririnda Perezida rwabaye muri Mata uyu mwaka.

Aba bantu bamaze amezi atanu bafungiye muri kasho y’Urwego rushinzwe ubutasi muri Congo (ANR/ Agence Nationale des Renseignements), bataraburanishwa cyangwa ngo bagezwe imbere y’inzego z’ubutabera.

Ishyirahamwe Nyafurika Riharanira Uburenganzira bwa muntu ASADHO (Association Africaine de Défense des Droits de l’Homme), riranenga Perezida Félix Tshisekedi kuba ntacyo yakoze ku kibazo cy’aba bantu, rikavuga ko atigeze akora impinduka z’imikorere z’uru rwego rushinzwe ubutasi yakunze kunengwaho kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Nyuma y’uko mu kwezi gushize kwa Nyakanga iki kibazo cyari cyazamuwe n’Umuryango utari uwa Leta wa ACAJ, uyu muryango wundi wa ASADHO, na wo wazamuye iki kibazo, ukavuga ko Félix Tshisekedi atashyize mu bikorwa ibyo yizeje mu mwaka wa 2019 byo kuvugurura uru rwego rw’ubutasi, ndetse no kurandura ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu byakunze kuruvugwaho.

Mu itangazo uyu Muryango ASADHO washyize hanze, uvuga ko utishimira kuba Tshisekedi mu myaka itandatu amaze ku butegetsi ataragize icyo akora kuri iyi migirire mibi ya ANR ikora ibikorwa bihonyora ihame rya Demokarasi mpuzamahanga ndetse n’ubutegetsi bwubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Iri tangazo rigira riti “Ishyihatamwe Nyafurika riharanira uburenzira bwa muntu, ASADHO mu magambo ahinnye, rihangayikishijwe bikomeye no kuba Perezida Tshisekedi akomeje kwirengagiza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo yiyemeje byo kuba inzego z’ubutasi n’iz’umutekano zigomba kubahiriza uburenganzira bwa muntu, agakosora ibikorwa byose bibangamira uburenganzira bwa muntu byagaragaye ku butegetsi bwa Perezida Joseph Kabila.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Birababaje kuba nyuma y’imyaka itandatu, ANR itubahiriza ihame rya demokarasi mpuzamahanga ry’Igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu ahubwo ibikorwa byayo buri gihe bikaba bikomeje guhonyora uburenganzira bwa muntu bw’ibanze.”

Iri shyirahamwe rigaragaza bimwe mu bishimangira iyi mikorere itari iya kinyamwuga inahonyora uburenganzira bwa muntu ya ANR, irimo kutemerera abafunzwe n’uru rwego guhura n’abo mu miryango yabo ndetse n’abavoka babo, bikaba binyuranyije n’ingingo ya 18 y’Itegeko Nshinga.

ASADHO yasabye Perezida Tshisekedi gutegeka abayobozi ba ANR bagafungura vuba na bwangu aba bantu, cyangwa bakagezwa imbere y’ubutabera kugira ngo baburanishwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − thirteen =

Previous Post

Icyo ibyamamare bivuga ku nkuru yatunguranye mu myidagaduro yo mu Rwanda

Next Post

Amatora yari ategerejwe mu Mujyi wa Kigali yasubitswe

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amatora yari ategerejwe mu Mujyi wa Kigali yasubitswe

Amatora yari ategerejwe mu Mujyi wa Kigali yasubitswe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.