Abantu 11 bafunzwe nyuma y’urupfu rwatunguranye rw’uwahoze ari umwe mu basirikare barinda Perezida Félix Tshisekedi, bakaba bakomeje gufungirwa muri kasho y’Urwego rw’Ubutasi muri Congo, batumye Ishyirahamwe Nyafurika Riharanira Uburenganzira bwa muntu ASADHO, rinenga Tshisekedi, rimusaba ko bafungurwa vuba na bwangu.
Aba bantu 11 batawe muri yombi nyuma y’iminsi micye habayeho urupfu rutunguranye rw’umusirikare wari mu itsinda ririnda Perezida rwabaye muri Mata uyu mwaka.
Aba bantu bamaze amezi atanu bafungiye muri kasho y’Urwego rushinzwe ubutasi muri Congo (ANR/ Agence Nationale des Renseignements), bataraburanishwa cyangwa ngo bagezwe imbere y’inzego z’ubutabera.
Ishyirahamwe Nyafurika Riharanira Uburenganzira bwa muntu ASADHO (Association Africaine de Défense des Droits de l’Homme), riranenga Perezida Félix Tshisekedi kuba ntacyo yakoze ku kibazo cy’aba bantu, rikavuga ko atigeze akora impinduka z’imikorere z’uru rwego rushinzwe ubutasi yakunze kunengwaho kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Nyuma y’uko mu kwezi gushize kwa Nyakanga iki kibazo cyari cyazamuwe n’Umuryango utari uwa Leta wa ACAJ, uyu muryango wundi wa ASADHO, na wo wazamuye iki kibazo, ukavuga ko Félix Tshisekedi atashyize mu bikorwa ibyo yizeje mu mwaka wa 2019 byo kuvugurura uru rwego rw’ubutasi, ndetse no kurandura ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu byakunze kuruvugwaho.
Mu itangazo uyu Muryango ASADHO washyize hanze, uvuga ko utishimira kuba Tshisekedi mu myaka itandatu amaze ku butegetsi ataragize icyo akora kuri iyi migirire mibi ya ANR ikora ibikorwa bihonyora ihame rya Demokarasi mpuzamahanga ndetse n’ubutegetsi bwubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Iri tangazo rigira riti “Ishyihatamwe Nyafurika riharanira uburenzira bwa muntu, ASADHO mu magambo ahinnye, rihangayikishijwe bikomeye no kuba Perezida Tshisekedi akomeje kwirengagiza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo yiyemeje byo kuba inzego z’ubutasi n’iz’umutekano zigomba kubahiriza uburenganzira bwa muntu, agakosora ibikorwa byose bibangamira uburenganzira bwa muntu byagaragaye ku butegetsi bwa Perezida Joseph Kabila.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Birababaje kuba nyuma y’imyaka itandatu, ANR itubahiriza ihame rya demokarasi mpuzamahanga ry’Igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu ahubwo ibikorwa byayo buri gihe bikaba bikomeje guhonyora uburenganzira bwa muntu bw’ibanze.”
Iri shyirahamwe rigaragaza bimwe mu bishimangira iyi mikorere itari iya kinyamwuga inahonyora uburenganzira bwa muntu ya ANR, irimo kutemerera abafunzwe n’uru rwego guhura n’abo mu miryango yabo ndetse n’abavoka babo, bikaba binyuranyije n’ingingo ya 18 y’Itegeko Nshinga.
ASADHO yasabye Perezida Tshisekedi gutegeka abayobozi ba ANR bagafungura vuba na bwangu aba bantu, cyangwa bakagezwa imbere y’ubutabera kugira ngo baburanishwe.
RADIOTV10