Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi yatangaje ko Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu ritajyanye n’igihe, avuga ko inzobere zikwiye kwicara zikarijyanisha n’aho Igihugu kigeze.
Perezida Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024 mu nama yagiriye i Kisangani, aho yagarutse ku Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu cye, avuga ko biteye isoni kuba Itegeko Nshinga ryacyo rimeze uko rimeze ubu.
Perezida Tshisekedi yagize ati “Itegeko Nshinga ryacu ririmo inenge nyinshi, ni ngombwa ko abahanga bacu barisubiramo bakarivugurura.”
Yavuze ko kandi iki cyifuzo cye kizashyirwa mu bikorwa umwaka utaha, aho hazashyirwaho Komisiyo y’abo mu nzego zinyuranye kugira ngo batange ibitekerezo by’itegeko Nshinga rishya kugira ngo “rijyane n’aho Congo igeze, kandi ribereye Abanyekongo.”
Tshisekedi yavuze kandi ko tariki 10 Ukwakira Ishyaka rye rya UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social) ryanatangije ubukangurambaga bwo guhindura iri Tegeko Nshinga cya Congo Kinshasa.
Uyu Mukuru w’Igihugu cya Congo Kinshasa kandi yanagarutse ku bibazo by’umutekano byugarije Igihugu cye n’Abanyekongo, asaba abaturage kuba maso ngo bakirinda icyaha icyuho abanzi b’Igihugu.
Yagize ati “Dufite abanzi benshi badukikije. Muhatane, kandi mwarabibonye uko biherutse kugenda mu ntambara mu minsi itandatu ishize.”
Perezida Tshisekedi wakunze kwikoma u Rwanda arushinja ibinyoma ko ruri inyuma y’ibibazo by’umutekano biri mu Gihugu cye, yongeye kubisubiramo, avuga ko mu banzi bahanganye barimo n’iki Gihugu cy’igituranyi kitahwemye kwamagana ibi birego by’ibihimbano.
RADIOTV10