Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Tshisekedi yakiriye intumwa y’umuhuza w’Igihugu cye n’u Rwanda nyuma yuko Congo yirukanye Karega

radiotv10by radiotv10
31/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Tshisekedi yakiriye intumwa y’umuhuza w’Igihugu cye n’u Rwanda nyuma yuko Congo yirukanye Karega
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihaye amasaha 48 Ambasaderi w’u Rwanda kuba yavuye muri iki Gihugu, nyuma y’amasaha 24, Perezida Félix Tshisekedi yakiriye intumwa ya Perezida João Lourenço usanzwe ari umuhuza w’u Rwanda na Congo.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye ko Ambasaderi w’u Rwanda muri iki Gihugu agomba kuba yahavuye mu gihe kitarenze amasaha 48.

Kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António yagiriye uruzinduko muri Congo Kinshasa aho yakiriwe na Perezida w’iki Gihugu, Félix Tshisekedi.

Uru ruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola yagiriye muri Congo, rwabaye nyuma y’amasaha 24 Congo ifashe icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda Vincent Karega.

Téte António na Perezida Félix Tshisekedi baganiriye ku mwuka mubi ukomeje kugaragara muri Teritwari ya Rutshuru, anamushyikiriza ubutumwa yahawe na mugenzi we João Lourenço.

Iyi ntumwa ya Angola yavuze ko “Perezida Lourenço yahawe inshingano zo kuba umuhuza hagati ya DRC n’u Rwanda. Ni muri urwo rwego akomeje gushyira imbaraga muri izo nshingano bigendanye n’umwuka uhari kugeza uyu munsi.”

Téte António yatangaje ibi nyuma yo kwakirwa na Perezida Tshisekedi, avuga ko Igihugu cyabo cya Angola gifitanye isano na Congo bityo ko kifuza ko ibona umutekano n’amahoro.

Yagize ati “Angola ni umuturanyi wa DRC. Mu muco nyafurika iyo ikintu kibi kigeze ku baturanyi, mwese biba bibareba. Uba ugomba kujya kureba umuturanyi kugira ngo umenye ikibazo gihari.”

Téte António yirinze kugaragaza uruhande Igihugu cye gihagazemo, ati “Iyo uri umuhuza, uba ugomba kuba hagati. Ukumva impande zose, ubundi ukabafasha kubona ibisubizo.”

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na we mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, yavuze ko yagiranye ibiganiro byiza n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye byagarukaga ku muti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Perezida Kagame yavuze ko haramutse hubahirijwe ibyanzuriwe mu nama z’i Nairobi n’i Luanda, umuti w’ibi bibazo waboneka. Ati “Tugomba kwiyemeza ubwacu kubishyira mu bikorwa.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Mu guhangana n’ubucye bw’imodoka zitwara abagenzi muri Kigali hari ikindi cyakozwe

Next Post

Amakuru mashya ku rubanza ruregwamo Bamporiki wakatiwe gufungwa imyaka ine

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku rubanza ruregwamo Bamporiki wakatiwe gufungwa imyaka ine

Amakuru mashya ku rubanza ruregwamo Bamporiki wakatiwe gufungwa imyaka ine

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.