Nyuma yuko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihaye amasaha 48 Ambasaderi w’u Rwanda kuba yavuye muri iki Gihugu, nyuma y’amasaha 24, Perezida Félix Tshisekedi yakiriye intumwa ya Perezida João Lourenço usanzwe ari umuhuza w’u Rwanda na Congo.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye ko Ambasaderi w’u Rwanda muri iki Gihugu agomba kuba yahavuye mu gihe kitarenze amasaha 48.
Kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António yagiriye uruzinduko muri Congo Kinshasa aho yakiriwe na Perezida w’iki Gihugu, Félix Tshisekedi.
Uru ruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola yagiriye muri Congo, rwabaye nyuma y’amasaha 24 Congo ifashe icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda Vincent Karega.
Téte António na Perezida Félix Tshisekedi baganiriye ku mwuka mubi ukomeje kugaragara muri Teritwari ya Rutshuru, anamushyikiriza ubutumwa yahawe na mugenzi we João Lourenço.
Iyi ntumwa ya Angola yavuze ko “Perezida Lourenço yahawe inshingano zo kuba umuhuza hagati ya DRC n’u Rwanda. Ni muri urwo rwego akomeje gushyira imbaraga muri izo nshingano bigendanye n’umwuka uhari kugeza uyu munsi.”
Téte António yatangaje ibi nyuma yo kwakirwa na Perezida Tshisekedi, avuga ko Igihugu cyabo cya Angola gifitanye isano na Congo bityo ko kifuza ko ibona umutekano n’amahoro.
Yagize ati “Angola ni umuturanyi wa DRC. Mu muco nyafurika iyo ikintu kibi kigeze ku baturanyi, mwese biba bibareba. Uba ugomba kujya kureba umuturanyi kugira ngo umenye ikibazo gihari.”
Téte António yirinze kugaragaza uruhande Igihugu cye gihagazemo, ati “Iyo uri umuhuza, uba ugomba kuba hagati. Ukumva impande zose, ubundi ukabafasha kubona ibisubizo.”
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na we mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, yavuze ko yagiranye ibiganiro byiza n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye byagarukaga ku muti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Perezida Kagame yavuze ko haramutse hubahirijwe ibyanzuriwe mu nama z’i Nairobi n’i Luanda, umuti w’ibi bibazo waboneka. Ati “Tugomba kwiyemeza ubwacu kubishyira mu bikorwa.”
RADIOTV10