Monday, November 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Tshisekedi yakoze impinduka zitunguranye mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare

radiotv10by radiotv10
04/10/2022
in MU RWANDA
0
Tshisekedi yakoze impinduka zitunguranye mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yakoze impinduka mu buyobozi bw’Igisirikare, agira Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt Gen Christian Thiwewe Songesha wigeze kugaragara avuga ko FARDC yifuza gutera u Rwanda.

Aya mavugurura yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2022, aho Tshisekedi yakuyeho General Célestin Mbala Munsense wari umaze imyaka ine ari Umugaba Mukuru wa FARDC.

Izi mpinduka zatangajwe n’Umuvugizi w’Umukuru w’Igihugu kuri Televiziyo y’Igihugu, zibaye mu gihe mu basirikare bakuru ba Congo, hamaze iminsi havugwamo umwuka utari mwiza.

Mu kwezi gushize, havuzwe ifungwa rya bamwe mu basirikare bakuru bafite ipeti rya General barimo Lieutenant-Général Philémon YAV watawe muri yombi tariki 21 akekwaho ibyaha bikomeye by’umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi.

Nyuma yuko hamaze iminsi havugwa ko mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakenewe amavugurura byanagarutsweho n’Umukuru w’iki Gihugu, Tshisekedi, yahise aha inshingano Lt Gen Christian Thiwewe Songesha kuba Umugaba Mukuru wa FARDC.

General Célestin Mbala Munsense wasimbuwe kuri uyu mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo, bivugwa ko ari mu basirikare bagiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Lt Gen Christian Thiwewe Songesha we yari asanzwe akuriye itsinda ry’Ingabo zirinda Perezida wa Repubulika.

Ubwo ibibazo hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byari bifite ubukana, Lt Gen Tshiwewe, yagaragaye mu Murwa Mukuru wa Congo, i Kinshasa ari kumwe n’abasirikare bo mu itsinda yari akuriye, bavuga ko bifuza ko Perezida abaga uburenganzira bagatera u Rwanda.

Bashingiraga ku birego byakunze kuzamurwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23.

Abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu, na bo boherejwe gutanga umusada mu rugamba rwo guhangana na M23 rwari ruriho rurwanwa na FARDC, gusa ntacyo byatanze dore ko n’uyu mutwe wari wababuriye ubabwira ko batawuteye ubwoba.

Izindi mpinduka zakozwe mu buyobozi bwa FARDC kandi; ni Major Gen Ephraim Kabi Kiriza wari Umuyobozi wungirije ku rwego rwa gatatu rw’itsinda ry’abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu, ubu akaba yagizwe umuyobozi Mukuru asimbuye Lt Gen Tshiwewe wagizwe Umugaba Mukuru wa FARDC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + sixteen =

Previous Post

Umugore yakatiwe gufungwa burundu kubera gusambanya umwana w’umuhungu

Next Post

Nyabugogo yongeye gukubita iruzura biha umukoro inzego

Related Posts

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

by radiotv10
24/11/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, avuga ko amaze imyaka 14 abariwe inguranye y’ubutaka bwe bwubatsweho...

10 Reasons why you should visit Rwanda

10 Reasons why you should visit Rwanda

by radiotv10
24/11/2025
0

Rwanda has become one of Africa’s most inspiring destinations, a place where natural beauty, safety, culture, and progress blend into...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

by radiotv10
24/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, wari ufitanye amakimbirane n’umugore we amushinja kumuca...

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

by radiotv10
24/11/2025
0

Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we Faustin Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, bagirana ibiganiro byagarutse ku mikoranire irimo...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

by radiotv10
22/11/2025
0

Rwanda  is actively rolling out its new Single Digital ID (SDID) system nationwide,a major initiative for digital transformation. The registration and data...

IZIHERUKA

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho
IMIBEREHO MYIZA

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

by radiotv10
24/11/2025
0

10 Reasons why you should visit Rwanda

10 Reasons why you should visit Rwanda

24/11/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

24/11/2025
Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

24/11/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

22/11/2025
Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

22/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyabugogo yongeye gukubita iruzura biha umukoro inzego

Nyabugogo yongeye gukubita iruzura biha umukoro inzego

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

10 Reasons why you should visit Rwanda

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.