Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Tshisekedi yakoze impinduka zitunguranye mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare

radiotv10by radiotv10
04/10/2022
in MU RWANDA
0
Tshisekedi yakoze impinduka zitunguranye mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yakoze impinduka mu buyobozi bw’Igisirikare, agira Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt Gen Christian Thiwewe Songesha wigeze kugaragara avuga ko FARDC yifuza gutera u Rwanda.

Aya mavugurura yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2022, aho Tshisekedi yakuyeho General Célestin Mbala Munsense wari umaze imyaka ine ari Umugaba Mukuru wa FARDC.

Izi mpinduka zatangajwe n’Umuvugizi w’Umukuru w’Igihugu kuri Televiziyo y’Igihugu, zibaye mu gihe mu basirikare bakuru ba Congo, hamaze iminsi havugwamo umwuka utari mwiza.

Mu kwezi gushize, havuzwe ifungwa rya bamwe mu basirikare bakuru bafite ipeti rya General barimo Lieutenant-Général Philémon YAV watawe muri yombi tariki 21 akekwaho ibyaha bikomeye by’umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi.

Nyuma yuko hamaze iminsi havugwa ko mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakenewe amavugurura byanagarutsweho n’Umukuru w’iki Gihugu, Tshisekedi, yahise aha inshingano Lt Gen Christian Thiwewe Songesha kuba Umugaba Mukuru wa FARDC.

General Célestin Mbala Munsense wasimbuwe kuri uyu mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo, bivugwa ko ari mu basirikare bagiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Lt Gen Christian Thiwewe Songesha we yari asanzwe akuriye itsinda ry’Ingabo zirinda Perezida wa Repubulika.

Ubwo ibibazo hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byari bifite ubukana, Lt Gen Tshiwewe, yagaragaye mu Murwa Mukuru wa Congo, i Kinshasa ari kumwe n’abasirikare bo mu itsinda yari akuriye, bavuga ko bifuza ko Perezida abaga uburenganzira bagatera u Rwanda.

Bashingiraga ku birego byakunze kuzamurwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23.

Abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu, na bo boherejwe gutanga umusada mu rugamba rwo guhangana na M23 rwari ruriho rurwanwa na FARDC, gusa ntacyo byatanze dore ko n’uyu mutwe wari wababuriye ubabwira ko batawuteye ubwoba.

Izindi mpinduka zakozwe mu buyobozi bwa FARDC kandi; ni Major Gen Ephraim Kabi Kiriza wari Umuyobozi wungirije ku rwego rwa gatatu rw’itsinda ry’abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu, ubu akaba yagizwe umuyobozi Mukuru asimbuye Lt Gen Tshiwewe wagizwe Umugaba Mukuru wa FARDC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + twelve =

Previous Post

Umugore yakatiwe gufungwa burundu kubera gusambanya umwana w’umuhungu

Next Post

Nyabugogo yongeye gukubita iruzura biha umukoro inzego

Related Posts

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyabugogo yongeye gukubita iruzura biha umukoro inzego

Nyabugogo yongeye gukubita iruzura biha umukoro inzego

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.