• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Tshisekedi yateranyije inama y’igitaraganya ku bya MONUSCO yagaragarijwemo ko imyigaragambyo yaguyemo abarenga 30

radiotv10by radiotv10
02/08/2022
in MU RWANDA
0
Tshisekedi yateranyije inama y’igitaraganya ku bya MONUSCO yagaragarijwemo ko imyigaragambyo yaguyemo abarenga 30
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yayoboye inama idasanzwe yigaga ku kibazo cy’imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO yari imaze iminsi iba, yemerejwemo ko hagiye kwigwa ku busabe bw’Abanye-Congo bifuza ko izi ngabo zitaha.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kanama 2022, yanitabiriwe kandi n’abandi bayobozi bakomeye barimo Abaperezida b’Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko ya DRCongo, Minisitiri w’Intebe akaba n’umukuru wa Guverinoma ndetse na ba Komiseri badasanzwe bahagarariye Guverinoma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Minisitiri w’Intebe Wungirije na Minisitiri akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ku kibazo cy’imyigaragambyo yabaye muri iki Gihugu yo kwamagana MONUSCO yabaye mu bice binyuranye byo muri Kivu ya Ruguru no muri Kivu y’Epfo.

Abayitabiriye bagaragarijwe ingaruka zatewe n’iyi myigaragambyo, aho haguyemo abantu 36 barimo 13 baguye mu mujyi wa Goma, nanone abandi 13 bakaba baraburiye ubuzima i Butembo barimo bane bo ku ruhande rwa MONUSCO.

Hari kandi abandi bane baguye muri Uvira, abandi batatu barapfiriye Kanyabanga ndetse n’abandi batatu baburiye ubuzima ahitwa Kasindi, mu gihe abakomerekeye muri ibi bikorwa ari 170.

Komisiyo yashyizwe na Guverinoma yagarutse ku busabe bw’abaturage bitabiriye iyi myigaragambyo ko bifuza ko MONUSCO ihagarika ubutumwa bwayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bemeje ko ubu busabe bufite ishingiro bityo ko bugiye gusuzumwa.

Imyanzuro y’iyi nama igaragaza ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiyemeje gutegura inama izayihuza na MONUSCO kugira ngo hasuzumwe uyu mugambi wo guhagarika ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida Felix Tshisekedi waboneyeho kwisegura ku Munyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku bw’impfu z’abari mu butumwa bw’uyu muryango, yanamwibukije imyanzuro yafatiwe M23.

Yavuze ko kuba uyu mutwe wava mu bice wafashe nkuko byemeranyijweho mu nama zitandukanye zirimo iy’i Nairobi, iy’i Luanda ndetse n’iy’Akanama k’Umumuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi ku ya 01Kamena 2022, ari ingenzi.

Perezida Tshisekedi yayoboye iyi nama idasanzwe
Inama yitabiriwe n’abayobozi banyuranye muri Guverinoma ya Congo
Umuvugizi wa Guverinoma yasomye imyanzuro yafatiwe muri iyi nama

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 5 =

Previous Post

Umunyamahanga wari warakatiwe imyaka 5 akaburana ubujurire avuga ko afitiye u Rwanda akamaro yagizwe umwere

Next Post

Blarirwa ibinyujije mu kinyobwa cy’icyanga gihebuje yazanye irushanwa ry’aba-DJs rizazenguruka Igihugu

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Blarirwa ibinyujije mu kinyobwa cy’icyanga gihebuje yazanye irushanwa ry’aba-DJs rizazenguruka Igihugu

Blarirwa ibinyujije mu kinyobwa cy’icyanga gihebuje yazanye irushanwa ry’aba-DJs rizazenguruka Igihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.