Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Turakubonye ntutubonye,…-Ifoto y’uwambika abakomeye ikomeje guca ibintu

radiotv10by radiotv10
16/11/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
1
Turakubonye ntutubonye,…-Ifoto y’uwambika abakomeye ikomeje guca ibintu
Share on FacebookShare on Twitter

Moses Turahirwa usanzwe afite inzu ikora imyambaro inambika abakomeye barimo n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, yashyize hanze ifoto, ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga.

Ni ifoto yashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri, aho uyu musore usanzwe azwiho ubuhanga mu guhanga imideri, yararikiraga abantu ko afite ubwoko bw’imyambaro azashyira hanze tariki 03 Ukuboza 2022.

Iyi foto igaragaza Moses asa nk’uwambaye ubusa, hagaragara igice cyo hejuru mu gihe umwanya w’ibanda we haba hahisheho umwenda uteye nk’ikiringiti.

Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri agishyira hanze iyi foto, benshi bayigarutseho barimo n’abahise batanga ibitekerezo kuri iyi foto.

Mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto, hari abayishimiye ndetse bamwe bagaragaza ko bayikunze mu gihe hari n’ababinenze, aho uwitwa Servelien yagize ati “Turakubonye ntutubonye.”

Uwitwa Sangwa Janvier we yagize ati “Mana yanjye, iyi foto ni iy’ikinyejana. Ni nziza cyane.”

Abakoresha imbuga nkoranymbaga zitandukanye bagiye batanga ibitekerezo kuri iyi foto yashyizweho n’abandi bazikoresha.

Umunyamakuru Gentil Gedeon Ntirenganya washyize iyi foto kuri Instagram ye, yagiye ishyirwaho ibitekerezo binyuranye.

Uwitwa Cobra West yagize ati “Uyu sha ntacyo mvuze gusa abagabo bari aba kera.”

Uwitwa Ephrem Cyubahiro we ati “Kandi ubu iyaba ari umukobwa muba muri kuvuga ngo uteye ubusambo, uri mwiza bebi, mbega icyanaaa….”

Uwitwa Personally we ati “Birabaje cyane peuh. Umuntu nk’uyu ntabwo byari bikwiye ko yakwiyambika gutya, ubu afite izihe ndangagaciro koko.”

Hari n’abagereranyije iyi foto n’umukobwa witwa Liliane Mugabekazi wigeze gutabwa muri yombi nyuma yo kugaragara mu gitaramo yambaye ikanzu igaragaza imyanya ye y’ibanga, bakavuga ko Moses na we yari akwiye gushyiwa mu gatebo kamwe n’uyu mukobwa.

Moses Turahirwa yagaragaye mu ifoto itangaje

RADIOTV10

Comments 1

  1. Kayijuka patrice says:
    3 years ago

    Uyu nawe akwiye kugororwa nubwo ari mukuru kuko iterambere (ryumuntu kugiti cye)ntirivuga guta umuco. None kwiyambika ubusa arashaka kugaragaza iki?ari kwigurisha se niba aribyo nangahe ngo turebe ko haruri bugereke!!!!!

    Reply

Leave a Reply to Kayijuka patrice Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Hatangajwe icyemezo ku rubanza rw’urega uwari Minisitiri w’Intebe kutamwishyura miliyoni 3,2Frw

Next Post

Uwabeshyeye Polisi ko yamuciye 150.000Frw ku ikosa ry’ibihumbi 10 yacakiwe

Related Posts

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025,...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwabeshyeye Polisi ko yamuciye 150.000Frw ku ikosa ry’ibihumbi 10 yacakiwe

Uwabeshyeye Polisi ko yamuciye 150.000Frw ku ikosa ry’ibihumbi 10 yacakiwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.