Kuri uyu wa Gatanu nibwo Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango uvuga ururimi rw’icyongereza, Commonwealth, yateranye yemeza ko Patricia Scotland akomeza kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth mu myaka ibiri iri imbere.
Ni inama irimo abayobozi bakomeye bo ku rwego rwo hejuru barimo Abaperezida, ba Minisitiri b’Intebe n’abagarariye ibihugu bya Afurika, Aziya na Karayibe na pasifika n’Uburayi, bateraniye iKigali bwa mbere , nyuma y’aho icyorezo cya COVID-19 cyagiye cyiyikoma mu nkokora mu myaka ibiri ishize.
Patricia yari ahanganye kuri uyu mwanya n’umunyajamaica, Johnson Smith, usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga.
Nyuma yo gutorerwa uyu mwanya, Patricia Scotland, kuri twitter Yagize ati “Ndishimye cyane kongera gutorerwa kuba umunyamabanga Mukuru wa CommonWealth, gukomeza gukorera umuryango w’’ibihugu ni ukuri ni iby’icyubahiro kandi ni amahirwe kandi nzakomeza kuba mwiza mu bushobozi bwanjye.”
Yakomeje agira ati “Tuzakomeza guhangana n’ibikibangamiye Isi mu bumwe n’intego.”
Patricia Scotland yashimiye Perezida Kagame wamuhaye ikaze mu gihugu, ashima uburyo yakiriwe, avuga ko ari iby’agaciro kuba mu Rwanda.