Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri ya Moshions izwiho kwambika abakomeye, yongeye gutakambira Urukiko ngo rumusubikire igihano cy’igifungo cy’igifungo cy’imyaka itatu yakatiwe, kugira ngo arekurwe.
Iki cyifuzo, Moses Turahirwa yagitanze kuri uyu wa Mbere tariki 16 Werurwe 2026 ubwo yagarukaga imbere y’Urukiko Rukuru yajuririye igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Muri uru rubanza rw’ubujurire, Turahirwa Moses, yagaragaje guca bugufi, asaba Umucamanza gufungurwa mu gihe yaba yemeye ko asubikirwa iki gihano cy’igifungo yakatiwe.
Uyu musore wahamijwe ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge, yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu no kwishyura ihazabu ya miliyoni 2 Frw.
Iki gihano yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugengemu mu kwezi k’Ukuboza 2024, ni na cyo yajuririye mu Rukiko Rukuru, aho yagombaga kuburana ubujurire bwe muri Gashyantare, ariko urubanza rugasubikwa ku busabe bwe.
Icyo gihe tariki 16 Gashyantare, yabwiye Urukiko ko atari yiteguye kuburana kuko yari afite umunyamategeko umwuganira mushya ari we Me Mukeshimana Albertine wasimbuye Me Bayisabe Irene wamwunganiraga mbere.
Icyo gihe, uregwa yanavuze ko afite uburwayi, bityo ko atabonye umwanya wo gutegurana urubanza n’uyu munyamategeko we mushya, bakaba bari bakeneye igihe cyo kwicarana ngo bategure urubanza.
RADIOTV10










