Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Twifuzaga ko yifotozanya natwe-Mushikiwabo avuga ku wahagarariye Tshisekedi wanze kwifozanya n’abandi

radiotv10by radiotv10
21/11/2022
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Twifuzaga ko yifotozanya natwe-Mushikiwabo avuga ku wahagarariye Tshisekedi wanze kwifozanya n’abandi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Madamu Louise Mushikiwabo avuga ko atitaye ku kureba niba Minisitiri w’Intebe wa DRC, witabiriye inama y’uyu muryango ahagarariye Felix Tshisekedi atarifotozanyije n’abandi, ariko ko bifuzaga ko na we aba muri iyo foto.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje i Djerba muri Tunisie habereye Inteko Rusange ya OIF yanatorewemo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, aho Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa uyu mwanya muri manda ya kabiri.

Ni inama yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma batandukanye barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Emmanuel Macron w’u Bufaransa.

Perezida Felix Tshisekedi utaritabiriye iyi nama, yohereje Minisitiri w’Intebe w’Igihugu cye, Sama Lukonde wanongeye kugereka ku Rwanda ibirego by’ibinyoma mu nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Gatanu, ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta agahita amunyomoza avuga ko ibi birego ari ibinyoma.

Sama Lukonde kandi yanze kwifozanya n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyi nama ubwo hafatwaga ifoto rusange y’urwibutso.

Ubwo hasozwaga iyi Nteko Rusange, Madamu Louise Mushikiwabo yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, abazwa ku kuba Minisititri w’Intebe wa DRC, Sama Lukonde atarifotoranyije n’abandi.

Madamu Louise Mushikiwabo yavuze ko atigeze yita ku kureba ababa baraje muri iyi foto cyangwa abatarayigiyemo.

Yagize ati “Ntabwo nitondeye kureba uwaje mu ifoto cyangwa utarayijemo, gusa niba atarayijemo birababaje kuko twe twifuzaga ko yifotoanya n’abandi.”

Sama Lukonde mu kiganiro yagiranye na TV5 MONDE, yavuze ko impamvu atagaragaye muri iriya foto, ari ubutumwa yashakaga gutanga.

Ati “Mbera na mbere kuri Froncophonie ko tubabajwe n’ikibazo cy’umutekano kigaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ikibazo kiri guhungabanya uburenganzira bwa muntu aho dufite abantu ibuhumbi n’ibihumbi bari kuva mu byabo.”

Avuga ko yifuzaga kugaragariza uyu muryango wa OIF ndetse n’abakuru b’Ibihugu bitabiriye iriya nama ko bakwiye kugira icyo bakora kuri iki kibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

Undi Mudepite mu Rwanda yeguye agira n’icyo avuga ku mpamvu inugwanugwa

Next Post

Kigali: Umugore yasohotse mu gicuku atabaza bagiye kureba basanga umugabo we yapfuye

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku mwana wishwe urw’agashinyaguro uwabikoze agatorokana umutwe we

Kigali: Umugore yasohotse mu gicuku atabaza bagiye kureba basanga umugabo we yapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.