Guverinoma y’u Burundi yasobanuye ko Ingabo z’iki Gihugu zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari izigiyeyo mu buryo bw’ubutumwa bwa EAC mu gihe iziherutse kujyayo zagiyeyo ku busabe bwa Congo.
Muri Kanama uyu mwaka, ingabo z’u Burundi zinjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamwe bakeka ko zigiyeyo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Umunyamabanga mu Nama Nkuru y’Umutekano mu Burundi, Col Pierre Nzisabira Claver yahishuye ko kiriya cyiciro cya mbere cy’ingabo zagiye muri Congo, zagiyeyo ku busabe bw’iki Gihugu cya Congo gisanzwe ari igituranyi cy’u Burundi.
Ati “Ikindi cyiciro cyageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 05 Ukwakira 2022 mu rwego rw’ingabo zihuriweho n’Ibihugu bigize Umuryango wa EAC.”
Col Pierre Nzisabira Claver avuga ko ibi byose biri mu rwego rwo gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwazahajwe n’ibikorwa by’imitwe y’inyeshyamba.
Gusa avuga ko nubwo izi ngabo z’u Burundi zagiye muri Congo mu byiciro bitandukanye ariko zizajya zikorana bya hafi kuko ari iz’Igihugu kimwe.
Izi ngabo z’u Burundi zigiye nyuma yuko iza Kenya, na zo ziherutse kujyayo ariko zikavuga ko zitazahita zigaba ibitero ku mutwe wa M23 ufatwa nk’izingiro nyamukuru y’ubu butumwa.
RADIOTV10