Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

U Burusiya na Korea ya Ruguru barikomanga mu gatuza banishimira ubufatanye mu ntambata

radiotv10by radiotv10
28/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
U Burusiya na Korea ya Ruguru barikomanga mu gatuza banishimira ubufatanye mu ntambata
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Koreya ya Ruguru yemeye ku mugaragaro uruhare rwayo mu ntambara ihanganishije Ukrain n’u Burusiya, Perezida Vladimir Putin yashimiye uruhare rw’ingabo za Koreya ya Ruguru mu rugamba rwo kwigarurira agace Kursk ko mu Burusiya hari katwawe na Ukraine.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Kremlin ku wa Mbere tariki 28 Mata 2025, Putin yashimiye Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, ku nkunga akomeje gutera u Burusiya mu rugamba ihanganyemo na Ukraine.

Yagize ati “Ndashimira ubutwari, imyitozo ihambaye n’ubwitange by’ingabo za Koreya ya Ruguru, zarwanye zifatanyije n’ingabo z’u Burusiya, zirinda Igihugu cyacu nk’icyabo.”

Koreya ya Ruguru yemeye ku mugaragaro ko yohereje ingabo zayo gufasha iz’u Burusiya nyuma y’iminsi ibiri gusa u Burusiya butangaje ko bwigaruriye burundu akarere ka Kursk, gaherereye ku mupaka wa Ukraine.

Ukraine yari yarigaruriye igice cy’aka karere ka Kursk nyuma y’igitero gitunguranye yatangije muri Kanama 2024.

Icyakora abategetsi ba Ukraine bahakanye ibyavuzwe n’u Burusiya ko bwamaze kwigarurira ako gace kose, gusa mu itangazo Pyongyang yashyize ahagaragara, na yo yemeje ko igikorwa cyo kwigarurira Kursk, cyagenze neza binyuze mu gusubiza inyuma igitero gikomeye cyari cyagabwe na Ukraine ku Burusiya.

Itangazamakuru rya Leta ya Koreya ya Ruguru, rivuga ko Kim Jong Un , yafashe icyemezo cyo kohereza ingabo mu Burusiya hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu kubungabunga umutekano yasinyanye na Perezida Putin muri Kamena 2024.

Aya masezerano asaba Ibihugu byombi gukoresha uburyo bwose bushoboka mu gutanga ubufasha bwihuse mu bya gisirikare igihe kimwe muri byo cyaba gitewe.

Inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za America, Koreya y’Epfo na Ukraine zatangaje ko Koreya ya Ruguru yohereje abasirikare bari hagati y’ibihumbi 10 na 12 muri Ukraine mu mpera z’umwaka ushize.

Gusa Koreya ya Ruguru ntiyigeze itangaza umubare w’ingabo yohereje mu Burusiya cyangwa se abahasize ubuzima.

Muri Werurwe uyu mwaka igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru bagera ku 4 000 bapfuye abandi benshi bagakomerekera mu ntambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine.

Ibihugu byombi byanasinye amasezerano yo gutabarana

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − 4 =

Previous Post

Maxime Prevot visit to Africa: solid diplomacy agenda or “ikimwaro” (ashamed and confused)?

Next Post

MTN Rwanda yatumye hari abategarugori basagwa n’ibyishimo

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
MTN Rwanda yatumye hari abategarugori basagwa n’ibyishimo

MTN Rwanda yatumye hari abategarugori basagwa n'ibyishimo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.