Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Bwongereza bwatanzeho u Rwanda urugero rw’Ibihugu by’indashyikirwa mu mikoranire y’ubukungu

radiotv10by radiotv10
17/02/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
U Bwongereza bwatanzeho u Rwanda urugero rw’Ibihugu by’indashyikirwa mu mikoranire y’ubukungu
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko mu Bihugu imaze imyaka 30 ikorana na byo mu by’ubukungu, u Rwanda rwagaragaje gukoresha neza inkunga ruhabwa kandi igatanga umusaruro.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza iri gusesengura uburyo bushobora gusimbura imitego Ibihugu bikize bifatisha ikikennye, irimo inguzanyo n’impano bihabwa ibyo muri Afurika.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David William Donald Cameron, ubwo yaganiraga n’abagize iyi Nteko, yavuga ko Guverinoma y’Igihugu cye yatangiye gufasha Ibihugu byo muri Afurika kwigobotora ingaruka z’imyenda.

Yagize ati “Iyo usubije amaso inyuma ukareba imishinga yagenewe korohereza Ibihugu bikennye kugabanya amadeni y’amahanga; usanga yarabafashije cyane, ariko hari ibyo usanga byarasubiye inyuma, ariko usanga uruhare amadeni yari afite ku musaruro mbumbe wabyo utameze nk’uko byari bimeze mbere.”

Yakomeje agira ati “Hari aho usanga bigeze kuri 60% bivuye ku 100%. Ibi Bihugu dushobora kubifasha gushaka uko byakwishakamo amafaranga avuye mu misoro yabo. Natanga urugero nko ku Rwanda. Twakoranye n’u Rwanda kuva mu myaka ya 1990. Tumaze kubafasha kuzamura imisoro ku rugero rw’inshuro icumi. Uruhare rw’imisoro ku musaruro mbumbe wabo rwavuye ku 8% bigera kuri 16%. Ni icyo kigere kinini mu karere rurimo.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, avuga ko u Rwanda rwatangiye kwigengesera mu nguzanyo rufata.

Yagize ati “Nubwo gukenera amafaranga bigenda byiyongera; agenda ashakwa mu buryo bwitondewe ku buryo bitarenga ubushobozi bw’Igihugu bwo kwishyura. Uko byakozwe mu bihe byashize ni na ko bizakomeza.”

Muri uwo murongo wo gucunga neza amadeni y’amahanga; Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, avuga ko kuva muri 2022 kugeza imibare yerekana ko u Rwanda ruhagaze neza ku bijyanye n’imyenda.

Yagize ati “Amafaranga tugomba kwishyura buri mwaka ugereranyije n’imisoro twakira; ubundi ntugomba kurenza 23%. Iyo ubyirengeje uba ugeze ahantu uremerewe n’umwenda. Urebye u Rwanda muri 2022 ruri kuri 14.5%. Mu mwaka ukurikiye biziyongera kubera ko hari amafaranga ya euro bond yasigaye yo muri 2013, bizagera kuri 30%, ariko ayo namara kuvamo; muri 2024 bizagera kuri 12.2%.”

Guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko imicungire myiza y’izi nguzanyo z’amahanga byagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 12 =

Previous Post

Igikekwa ku nkongi idasanzwe yadutse mu gicuku ikibasira isoko ry’Inkambi ya Kigeme

Next Post

Kayonza: Bavuze ibyo batungujwe ku munsi w’Intwari bifuza ko bitazongera

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Bavuze ibyo batungujwe ku munsi w’Intwari bifuza ko bitazongera

Kayonza: Bavuze ibyo batungujwe ku munsi w’Intwari bifuza ko bitazongera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.